U Rwanda na Zimbabwe biciye mu Kigo cy’Igihugu cy’Ingufu mu Rwanda (REG) n’Ikigo cya Zimbabwe gishinzwe Gukwirakwiza Amashanyarazi (ZESA) bafatanyije gushyira mu bikorwa umushinga wo gucanira imihanda y’i Harare mu Murwa Mukuru wa Zimbabwe.
Ibi byashimangiwe n’Ambasaderi w’u Rwanda muri Zimbabwe, James Musoni, mu ijambo yagejeje ku bitabiriye inama y’iminsi ibiri igenzura ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro y’Inama ya Komisiyo Ihoraho yiga ku iterambere ry’ubutwererane bw’u Rwanda na Zimbabwe iheruka guterana muri Gicurasi 2023.
Gucanira imihanda ya Harare akaba ari umusaruro w’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’ubufatanye mu by’igunfu ibihugu byombi byashyizeho umukono muri Nzeri 2021. Aho ibihugu byombi byiyemeje gukwirakwiza amashanyarazi mu gihugu hose hibandwa ku kugeza ku baturage ingufu z’imirasire y’izuba n’amashanyarazi afatiye ku muyoboro mugari.
Ni umushinga kandi ukubiyemo guha abaturage za kashipawa (cash power)zigezweho ndetse no gucanira imihanda yo mu mijyi ikomeye y’Intara zinyuranye za Zimbabwe.
Amb. Musoni James yavuze kandi ko u Rwanda rwamaze gufasha Zimbabwe mu bujyanama kuri serivisi z’igishushanyombonera n’indi mishinga itandukanye.
Yashimangiye ko uwo musaruro hamwe n’ibindi bimaze kugerwaho bishingiye ku bushake bwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame na mugenzi we wa Zimbabwe Emmanuel Dambudzo Mnangagwa.
Ati “Twateye intambwe ishimishije twateye mu nzego zinyuranye z’ubufatanye ishingiye ku mbaraga zanyu mwashyize hamwe.“
Yakomeje agira ati “Umubano w’ibihugu byombi warakuze ku rwego ruhebuje, aho ibihugu byombi bishyigikirana mu nyungu bihuriyeho ku rwego rw’Akarere, umugabane ndetse no ku rwego mpuzamahanga.”
Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibya Politiki muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Zimbabwe, Pearson T. Chigiji, na we yagarutse ku mbuto zikomeje gusoromwa ku butwererane bw’ibihugu byombi mu nzego zitandukanye.
By’umwihariko, Chigiji yashimiye Perezida Kagame na Guverinoma y’u Rwanda inkunga ikomeye bateye gahunda y’igihugu yo gukwirakwiza amashanyarazi mu baturage.
Yavuze kandi ko uretse ingufu, ubutwererane mu bya politiki n’umutekano, amasezerano y’ubufatanye yasinywe mu rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi, mu bukerarugendo, kubungabunga ibidukikije no guhagana n’imihindagurikire y’ibihe na yo yatangiye gushyirwa mu bikorwa.
INZIRA.RW