Ad imageAd image
Ad imageAd image
Inzira Magazine
Ad imageAd image
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Reading: U Rwanda rwahawe Miliyoni 50 z’amayero yo kurushaho kubungabunga ibidukikije
Share
Aa
Inzira Magazine
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Search
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Have an existing account? Sign In
Dukurikire
Ishoramariubukungu

U Rwanda rwahawe Miliyoni 50 z’amayero yo kurushaho kubungabunga ibidukikije

INZIRA EDITOR
Yanditswe 09/07/2024
Share
SHARE

Mu masezerano yasinywe yagati y’u Rwanda n’Ubutaliyani, agera kuri miliyoni 50 z’amayero ni ukuvuga asaga Miliyari 70 Frw yahawe u Rwanda mu rwego rwo kurushaho kunoza imishinga yo kubungabunga ibidukikije.

Ni amasezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa mbere tariki ya 8 Nyakanga 2024, aho ku ruhande rw’u Rwanda yasinywe na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Murangwa Yusufu, naho Ubutaliyani bwari buhagarariwe na Minisitiri w’Ibidukikije, Umutekano n’Ingufu, Pichetto Gilbert.

Ni amafaranga yatanzwe biciye mu Kigo cy’Ubutaliyani gishinzwe umutekano w’ingufu no gushyigikira imishinga itandukanye mu kurengera Ibidukikije muri Afurika.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Murangwa Yusuf ahamya ko aya masezerano azafasha u Rwanda mu gukomeza kwita ku bidukikije no kugabanya kwangirika kwabyo.

Ati “U Rwanda rwashyize ibikorwa byo kurengera ibidukikije ku isonga muri gahunda z’iterambere nk’uko bigaragazwa n’umusanzu twiyemeje ku rwego rw’igihugu mu gushyira mu bikorwa ingamba zo kugabanya kwangiza ibidukikije kuko biri mu byangiza ikirere, bityo rero aya masezerano twasinye uyu munsi azagira uruhare runini muri iki gikorwa kizatwara asaga miliyoni 11 z’amadolali.”

Minisitiri w’Ibidukikije, Umutekano n’Ingufu mu Butaliyani, Pichetto Gilberto yavuze ko u Butaliyani buzakomeza gukora uko bushoboye ngo bushyireho uburyo bwiza bwo kurengera ibidukikije ku mugabane w’Afurika bafatanyije n’u Rwanda.

Agira ati ” tuzashora amafaranga mu mishinga igamije guhangana n’ibyo bibazo ku mugabane wa Afurika.”

Iyi nkunga ya miliyoni 50 z’Amayero iri mu mushinga mugari uterwa inkunga n’ibigo bitandukanye byo ku isi birimo Banki y’Isi, Ikigega Mpuzamahanga cy’imari ufite agaciro k’agera kuri miliyoni 319 $ mu masezerano yiswe “Resilience and sustainability Facility”, aho ugamije gufasha imishinga irebana no kurengera ibidukikije n’iterambere ry’igihugu muri rusange.

Umubano w ‘u Rwanda n’ Ubutaliyani ukaba umaze igihe, aho nko mu 2021 Ubutaliyani bwahaye u Rwanda inkunga y’inkingo za Covid-19 zisaga 857,000.

U Rwanda rwahaye inkunga yo gukomeza kubungabunga ibidukikije

TUYISHIME Olive/INZIRA.RW

INZIRA EDITOR 09/07/2024 09/07/2024
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

ABO TURIBO

Turi Inzira.rw ikinyanyamakuru gikorera kuri murandasi, kibanda gusa ku makuru avugwa mu ubukungu bw’u Rwanda.

IBYO DUKORA

  • Advertising
  • Video & audio production
  • Photography
  • Web & App Development
  • Digital marketing
  • Graphic design

TWANDIKIRE

  • [email protected]
  • [email protected]
  • 0788 64 62 94
  • Kigali, Rwanda

© Inzira 2023. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?