Ibihugu by’u Rwanda n’u Bushinwa byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu gukomeza umubano n’imikoranire bafitanye mu mishinga y’ishoramari, ikoranabuhanga n’ubucuruzi. Aho u Rwanda rwahawe miliyoni 600 z’Amadorali y’Amerika.
Kuri uyu wa 19 Werurwe 2024, i Kigali mu nama ya Cyenda y’ishoramari mu bukungu, ikoranabuhanga n’ubucuruzi hagati y’u Rwanda n’u Bushinwa izwi nka JETTCO (Rwanda-China Joint Committee on Economic, Technical, and Trade Cooperation), nibwo ibihugu byombi byongeye gushimangira ubufatanye hagati yabyo.
Ni inama intumwa z’u Rwanda zari ziyobowemo na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr. Uzziel Ndagijimana, naho ku ruhande rw’u Bushinwa bayobowe na TANG Wenhong, Minisitiri wungirije w’ubucuruzi mu Bushinwa.
Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi mu Rwanda, yatangaje ko ibihugu byombi bishima intambwe imaze guterwa mu bufatanye mu ishoramari, ubucuruzi, ibikorwaremezo, imibereho myiza y’abaturage, kubakirana ubushobozi n’ikoranabuhanga.
Amasezerano yashyizweho umukono hagati y’u Rwanda n’Ubushinwa, yemerera u Rwanda guhabwa miliyoni 600 z’Amadorali y’Amerika, ni ukuvuga arenga miliyari 800 Frw. Akazakoreshwa mu mishinga y’ishoramari itandukanye harimo kwagura ishuri rya IPRC Musanze, gusana imihanda ireshya na 54km muri Kigali, umuhanda Huye-Kibeho-Munini-Ngoma ureshya na kilometero 66.
Akazanifashishwa mu bikorwa byo kuvugurura ibitaro bya Masaka birimbanyije n’urugomero rw’amashanyarazi rwa Nyabarongo ya Kabiri.
Umubano w’u Rwanda n’u Bushinwa urarabagirana
Kuva ku wa 12 Ugushyingo 1971 na nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, u Rwanda rukorana n’u Bushinwa mu kubaka umubano ushingiye kuri politiki n’imibereho myiza y’abaturage.
U Bushinwa buri ku isonga mu bihugu bishora imari mu Rwanda, ndetse ishoramari ryabwo rimaze gufasha mu ihangwa ry’imirimo itandukanye cyane cyane mu rubyiruko.
U Rwanda n’u Bushinwa bifatanya mu mishinga y’ishoramari, ibikorwaremezo, ikoranabuhanga, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubwikorezi bwo mu kirere, uburezi, ubuzima, ubucuruzi, ubukerarugendo, ubuhinzi, umutekano n’indi mishinga itandukanye.
Uruzinduko rw’amateka rwa Perezida Xi Jinping mu Rwanda muri Nyakanga 2018 rwari urwa mbere Umukuru w’Igihugu cy’u Bushinwa agiriye mu Rwanda. Muri uyu mwaka wa 2024, u Rwanda n’u Bushinwa byiteguye kwizihiza isabukuru y’imyaka 53 ibihugu byombi bimaze bitanginye umubano.
Muri Gicurasi 2023, hatangajwe ko ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi mu mwaka wa 2022 bwiyongereye ku kigero cya 31,2 % ugereranyije n’umwaka wari wabanje.
Ubucuruzi bw’ibihugu byombi, ni ukuvuga ibyo u Rwanda ruvana mu Bushinwa cyangwa rwoherezayo byari bifite agaciro ka miliyoni 477$, aho nko mu mezi atatu ya mbere ya 2023, ibyo u Bushinwa buvana mu Rwanda byageze kuri miliyoni 35$, bisobanuye inyongera ya 183%.
Kuva mu 2003 imishinga irenga 100 y’Abashinwa yinjiye mu Rwanda ifite agaciro ka miliyoni zirenga 959,7$ aho yatanze akazi ku bantu basanga ibihumbi 30.
INZIRA.RW
Create Stunning Ebooks In 60 Seconds – https://ext-opp.com/AIEbookPal