U Rwanda rwahawe igihembo nk’Igihugu gifite ibikorwaremezo bibereye ubukerarugendo, cyiswe “Best Tourism Infrastructure Award.”
Muri ibi bihembo bya Africa Tourism Awards 2025, u Rwanda rwahembwe kubera hoteli zigezweho, amacumbi yakira ba mukerarugendo n’inyubako zakira ibikorwa bigari nk’inama n’ibitaramo.
Umuhango wo gutanga ibihembo by’uyu mwaka wabereye i Londres mu Bwongereza, ku wa 2 Ugushyingo 2025.
U Rwanda rwegukanye iki gihembo cy’icyubahiro nk’igihugu cyo muri Afurika gifite ibikorwaremezo bifasha ubukerarugendo, byiza kandi biteye imbere.
Ambasade y’u Rwanda mu Bwongereza, Johnston Busingye, yatangaje ko u Rwanda rwegukanye iki gihembo kubera “hoteli nziza ziri ku rwego mpuzamahanga, hoteli zubatse mu buryo burengera Ibidukikije (eco-lodges) ndetse n’ibikorwaremezo byo kwakira inama n’ibirori”.
U Rwanda kandi rwari ruhatanye mu bindi byiciro bitandukanye birimo icy’igihugu cyiza mu bijyanye n’ubukerarugendo, icya Pariki nziza (Pariki y’Igihugu y’Ibirunga).
Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwo rwahatanye mu bigo byiza by’ubukerarugendo, mu gihe Visit Rwanda, yo yari mu cyiciro cya gahunda nziza zigamije guteza imbere ubukerarugendo.
U Rwanda rwegukanye iki gihembo mu gihe rumaze igihe rwarashyize imbere ibijyanye n’ubukerarugendo, kwakira inama n’ibirori.
Byakozwe binyuze mu kubaka hoteli nziza kandi mpuzamahanga nka Kigali Marriott Hotel, Kigali Serena Hotel, Radisson Blu Hotel and Kigali Convention Centre ndetse na Mövenpick Kigali izafungura imiryango mu minsi iri imbere. Izi hoteli zose ziri mu cyiciro cy’inyenyeri eshanu.
Uretse Kigali, hoteli nziza kandi zigezweho zagejejwe no mu Ntara, cyane cyane mu bice bikomeye mu bijyanye n’ubukerarugendo. Zirimo One & Only Gorilla’s Nest iherereye mu Kinigi hafi na Pariki y’igihugu y’Ibirunga,Wilderness Bisate n’izindi.
U Rwanda kandi rufite ibikorwaremezo nka BK Arena, Stade Amahoro na Kigali Convention Centre, bikoreshwa mu kwakira inama, ibirori n’imikino itandukanye.
Mu 2024, Urwego rw’Ubukerarugendo rwinjirije u Rwanda miliyoni 647$ [arenga miliyari 932 Frw], bisobanuye izamuka rya 4.3% ugereranyije n’umwaka wabanje, bikaba byaragizwemo uruhare runini n’izamuka rya 27% ku musaruro w’ubukerarugendo bushingiye ku ngagi, ndetse n’izamuka rya 11% ku ngendo z’indege.
Muri uwo mwaka, u Rwanda rwakiriye abashyitsi barenga miliyoni 1,36, rwakiriye ibirori n’inama birenga 115 byitabiriwe n’abarenga 52.315 bo hirya no hino ku Isi. Ubukerarugendo bushingiye ku nama, bwinjirije u Rwanda arenga miliyoni 84,8$.
Ibi bihembo bya Africa Tourism Awards byamenyekanye cyane nka Balearica Awards byatangiye gutangwa mu 2017, bihera muri Nigeria.
Ikigo cya Africa Tourism Awards Ltd gitanga ibi bihembo cyanditse mu Bwongereza.


INZIRA.RW
