Mu 2024, u Rwanda rwakiriye ishoramari rishya rya miliyari 3.1$, habaho ubwiyongere bwa 32.4% ugereranyije n’intego yari iteganyijwe.
Ibi bikubiye muri raporo y’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB yashyizwe hanze muri Mata 2025.
Muri iyi raporo igaragaza ko mu mwaka wa 2024 u Rwanda rwakiriye ishoramari rishya rya miliyari 3.1$, ryiyongereye ku kigero cya 32.4%. Ni mugihe intego igihugu cyari cyihaye yari ishoramari rishya rya miliyari 2.4%.
Ni ishoramari ryitezweho guteza imbere ubukungu bw’igihugu ndetse ryitezweho kuzahanga imirimo irenga 51.600.
Iri shoramari rishya ryashowe mu nzego zinyuranye zirimo inganda, ingufu zisubira, ubuhinzi n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Muri iyi raporo y’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB igaragaza kandi ko mu 2024 ubukerarugendo bwinjije mu bukungu bw’igihugu, asaga miliyoni 647 z’amadorali.
Ni mugihe mu mwaka wa 2024 abasura u Rwanda bageze kuri miliyoni 1,36.

INZIRA.RW