Goverinoma y’u Rwanda yagaragaje bimwe mu bicuruzwa byagabanyirijwe amahoro bituruka hanze y’igihugu nk’umuceri, isukari n’ibindi bitandukanye ariko na none hongerwa amahoro ku bitumizwa hanze bibarizwamo imyenda n’inkweto bya caguwa, aho bizitabwaho muri uyu mwaka 2024/2025.
Asaga miliyari 5,690.1frw yagenewe ingengo y’imari ya 2024/2025, muri yo agera kuri 87% by’ingingo y’imari aturuka imbere mu gihugu ndetse n’inguzanyo zihariye. Ni mu gihe miliyari 3,061.2 frw bingana na 54 % ariyo ntego Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro cyagenewe gukusanya muri uyu mwaka wa 2024/2025.
Umuceri uzishyura amahoro ku bicuruzwa byinjira mu Gihugu ku gipimo cya 45% cyangwa $ 345/MT aho kuba 75%. Isukari izishyura amahoro ku bicuruzwa byinjira mu gihugu ku gipimo cya 25% kuri 70,000 MT aho kuba 100% cyangwa $ 460/MT, amavuta atunganyije yo guteka yo azishyura umusoro ku bicuruzwa byinjizwa mu gihugu ku gipimo cya 25% aho kuba 35%.
Imyenda ya caguwa izishyura amahoro ku bicuruzwa byinjira mu gihugu angana na $2.5/kg, aho kuba $0.4/kg cyangwa 35% iyo bibaye byinshi, mu gihe inkweto zambawe zizishyura $5/kg aho kuba $0.4/kg cyangwa 35% iyo bibaye byinshi.
Mu rwego rwo kugabanya imyuka ihumanya ikirere ituruka ku binyabizigano kongera ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi Goverinoma y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo kongera igihe no korohereza ibitumizwa mu mahanga burimo imodoka na moto bikoresha amashanyarazi, kugira ngo bikomeze kwishyura amahoro ku bicuruzwa byinjira mu Gihugu ku gipimo cya zeru.
Mu bindi bikoresho byasonewe umusoro ni ibikoresho by’ubwubatsi binyuze muri gahunda ya Manufacture and Build to Recover Program (MBRP), aho aya mahirwe yongerewe igihe kugeza mu Ukuboza 2024.
Koroherezwa ahanini byashyizwe ku bikoresho by’ubwubatsi byinjizwa mu gihugu bitaboneka mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, kimwe no ku bikoresho by’ubwubatsi bituruka imbere mu gihugu, no kugabanya umusoro ku musaruro w’ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga.
Ku modoka zatumijwe mu mahanga zizishyura amahoro ku bicuruzwa byinjira mu Gihugu angana na 25% hamwe n’imisoro yose kugera ku gaciro k’ibikoresho, ubwishingizi n’ubwikorezi (CIF) bifite agaciro kagera ku 60,000 $, izirengeje 60,000 $ zo ntizirebwa n’iyi ngingo.
Imashini nini (Road Tractors for Semi Trailers) zizishyura amahoro ku bicuruzwa byinjira mu gihugu ku gipimo cya 0%, aho kuba 10%. Imodoka zitwara ibicuruzwa bifite uburemere burenze Toni 5 ariko butarenze Toni 20 zizishyura ku gipimo cya 10% aho kuba 25%, naho imodoka zitwara ibicuruzwa bifite uburemere burenze Toni 20 zizishyure amahoro ku bicuruzwa byinjira mu Gihugu ku gipimo cya 0% aho kuba 25%.
Imashini zo mu nganda n’ibikoresho by’ibanze bikoreshwa mu gukora imyenda n’inkweto bizishyura amahoro ku gipimo cya 0% aho kuba 10% cyangwa 25%. Ibikoresho by’itumanaho byo bizishyura amahoro ku bicuruzwa byinjira mu Gihugu ku gipimo cya 0% aho kuba 25%.
Ni mu gihe urutonde rw’ibikoresho by’ibanze bizemezwa, bikoreshwa mu nganda, bizishyura umusoro ku gipimo cya 0% aho kuba 10%, 25% cyangwa 35%.
Ibikoresho bifasha mu guhererekanya amafaranga mu buryo bw’ikoranabuhanga (smart cards, point of sale, cash registers, na cashless machines) byo bizishyura amahoro ku bicuruzwa byinjira mu Gihugu ku gipimo cya 0% aho kuba 25%.
Ibi byakozwe kugira ngo abaturage bafashwe kubona ibikenerwa by’ibanze, kuzamura iterambere ry’igihugu no gutezimbere gahunda ya leta ya Made in Rwanda ,ndetse no kurengera Ibidukikije.
TUYISHIME Olive/INZIRA.RW