U Rwanda rwashyizwe mu bihugu 20 bya mbere byagejeje amashanyarazi ku baturage benshi kuva mu 2010 kugeza mu 2019, aho rwagiye ruzamukaho 3,1% buri mwaka.
Iyi raporo izwi nka Energy Progress Report yakozwe n’ibigo bitandukanye birimo Banki y’Isi, Ikigo Mpuzamahanga cyita ku Ngufu (IEA), Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ibarurishamibare, UNSD, iryita ku Buzima, OMS, ndetse n’Ikigo Mpuzamahanga cyita ku Ngufu z’imirasire, IRENA.
Yakozwe hagamijwe kureba aho Isi igeze mu kugeza abaturage ku ntego ya 7 y’iterambere rirambye, SDG7, yo kugeza umuriro w’amashanyarazi ku batuye Isi bose bitarenze 2030.
Muri iyi raporo, hagaragajwe ko mu 2019 rwagejeje umuriro ku baturarwanda ku rugero rwa 38% ruvuye kuri 35% rwari rufite mu 2018.
Iyo raporo igira ati “Hagati ya 2010 na 2019, icya kabiri cy’ibihugu 20 bifite umuriro w’amashanyarazi muke byabashije kuwongera buri mwaka ku rugero rurenze urwari ruteganyijwe ku Isi. Naho kuva mu 2017 kugeza mu 2019, ibihugu birimo u Rwanda, Uganda Tanzania, Liberia, Guinea-Bissau na Guinea byongereye umuriro ku rugero ruruta urw’ubwiyongere bw’abaturage.”
Magingo aya abaturage bamaze kugezwaho amashanyarazi mu Rwanda bageze kuri 65%, barimo 17,8% bafite akomoka ku mirasire y’izuba.
Hagati aho ariko Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje ko mu mwaka wa 2024 buri munyarwanda azaba agerwaho n’amashanyarazi, yaba akomoka mu muyoboro mugari, akomoka ku mirasire y’izuba, Nyiramugengeri cyangwa Gaz methane ikomoka mu kiyaga cya Kivu.
Amashanyarazi ni kimwe mu bikorwaremezo by’ingenzi cyane mu iterambere ry’abaturage, kuko aho yageze abaturage bava mu bwigunge, bakihangira imirimo yihutisha izamuka ry’ubukungu.