U Rwanda rwemerewe miliyoni 165$ (agera kuri miliyari 213Frw) n’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari, IMF yitezweho gutanga umusanzu mu mishinga iteza imbere ubukungu bw’Igihugu.
Aya mafaranga akubiyemo inkunga n’igice cy’inguzanyo, yemerewe u Rwanda nyuma y’ibiganiro byahuje itsinda ry’abakozi b’ikigega IMF n’abayobozi bakuru ku ruhande rw’u Rwanda kuri uyu wa Gatanu, tariki 22 Werurwe 2024.
Minisitri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana wari uhagarariye u Rwanda muri ibi biganiro, yavuze ko aya mafranga azashyirwa mu ngengo y’imari agakoreshwa mu bikorwa binyuranye andi akazashyirwa mu bijyanye n’ingaruka z’imihandagurikire y’ikirere.
Muri aya mafaranga Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari, IMF cyemereye u Rwanda, harimo miliyoni 88.9$ z’Amadorali y’Amerika azatangwa nk’inguzanyo, naho izindi miliyoni 76.6$ akazatangwa muri gahunda ya Resilience and Subtainability Facility (RSF) igamije kurengera ibidukikije n’izindi ngamba zihangana n’imindagurikire y’ibihe.
Biteganyijwe ko aya mafranga azemezwa n’Inama y’Ubutegetsi y’Ikigega IMF izaba muri Gicurasi 2024.
Umwaka ushije wa 2023, ubukungu bw’u Rwanda bwarazamutse kuko umusaruro mbumbe w’igihugu wageze ku gipimo cya 8,2%. Ibi bijyana nuko umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro ku masoko wagabanutse kuko nko muri Gashyantare 2024 byazamutse ku kigero cya 4.9% bivuye kuri 21.7% byariho mu Ugushyingo 2022.
NIYIKIZA Nichas/INZIRA.RW
Good website