Umusaruro w’amata n’inyama u Rwanda rwohereje mu mahanga mu cyumweru kimwe winjije ibihumbi 87,994$ by’Amadorali y’Amerika ni ukuvuga arenga Miliyari 80 Frw.
Ibi bikubiye mu mibare y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga bikomoka k’ubuhinzi n’ubworozi, NAEB igaragaza umusaruro wavuye mu byo u Rwanda rwohereje mu mahanga hagati ya tariki 8 kugeza 12 Mata 2024.
NAEB yagaragaje ko amata n’ibiyakomokaho byinjirije igihugu ibihumbi 33,148$ by’Amadorali, naho inyama zo zinjiza ibihumbi 43,846$.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga bikomoka k’ubuhinzi n’ubworozi, NAEB yagaragaje kandi ko amatungo yoherejwe ari mazima nk’intama n’inka yinjije agera ku bihumbi 133,845$.
Ni mugihe amagi yo yinjije ibihumbi 24,063$, amafi yinjiza ibihumbi 68,882$. Ibi byiyongeraho ko ibinyampeke byo byinjije akabakaba miliyari y’amafaranga y’u Rwanda, kuko byinjirije u Rwanda ibihumbi 999,192$.
Ikigo NAEB kigaragaza ko ibihugu byaje ku isonga mu byo u Rwanda rwoherejemo ibiribwa n’ibindi harimo Afurika y’Iburasirazuba, u Butaliyani n’igihugu cya Oman.
INZIRA.RW