U Rwanda ruri mu bihugu bigiye kwihuriza hamwe ku isoko rusange rihuriweno na EAC, COMESA na SADC, aho ryitezweho koroshya ubuharirane muri Afurika.
Umuryango w’Afurika y’Iburasira zuba (EAC), Umuryango w’Afurika yo hagati (COMESA) na SADC biyemeje gushyiraho isoko rusange rigamije koroshya ubucuruzi mu bihugu biherereye muri ibi bice by’Afurika, ni isoko ryiswe Tripartite Free Trade Area (TFTA).
Umuyobozi Ushinzwe Ubucuruzi n’Ishoramari muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Antoine Kajangwe yavuze ko iri soko rizafasha u Rwanda byinshi.
Ati “Byose biruzuzanya byose ni Gahunda za leta zigamije guteza imbere ubucuruzi, zigamije gufasha abanyarwa kwagura no kubona amasoko noneho tugakomeza gahunda yo kwiteza imbere nk’abanyarwanda ndetse n’igihugu cy’u Rwanda.”
Shyaka Michael, umwe mu bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka yatangararije RBA ko bizeye ibisubizo kuri iri soko rishya ry’inyabutatu rigizwe na EAC, COMESA na SADC.
Ati “Yaba ari amahirwe yo koroshya ibintu, iyo ugiye gukemura ikibazo uhera hasi tugahera mu Rwanda duhakomeza muri EAC tukajya kuri SADC, tukajya kuri COMESA uko tugenda tubishyira mu bikorwa bimera neza bizajya bituma n’indi miryango ireberaho ku buryo tuzajya duhuriza hamwe.”
Gutangiza iri soko rishya rihuriwemo na EAC, COMESA na SADEC byemejwe n’itangazo ryashizwe ahagaragara n’ubunyamabanga bukuru bw’Umuryango w’Africa y’Iburazirazuba, EAC
Ibihugu 29 nibyo bigomba gushyira umukono ku masezerano atangiza iri soko rusange, mbere y’uko haterana inama y’abakuru b’ibihugu by’iyi miryango yose itegerejwe mu mpera z’uyu mwaka wa 2024.
Iri soko ry’inyabutatu rishingiye ku nkingi eshatu, kwishyira hamwe kw’isoko, bikubiyemo kwishyira ukizana mu bucuruzi binyuze mu gushyiraho agace k’ubucuruzi bwisanzuye no gutegura gahunda yo kugenda kw’abacuruzi, Iterambere ry’Ibikorwa Remezo ryibanda ku kuzamura imiyoboro no kugabanya ibiciro by’ubucuruzi n’Iterambere ry’inganda, rigamije gushyiraho ibidukikije byunganira mu kunoza amategeko n’amabwiriza, kongerera agaciro, gutandukanya inganda, kongera umusaruro no guhahirana.
TUYISHIME Olive/INZIRA.RW