Mu karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru hatangiye ibikorwa byo kubaka uruganda ruzahinga rukanatunganya igihingwa cy’urumogi kizajya kifashishwa mu bikorwa by’ubuvuzi.
Ibi bikozwe mu gihe muri Kamena 2021 hagiye hanze iteka rya Minisitiri ryerekeye ubuhinzi n’ibikomoka ku rumogi mu Rwanda.
Ikigo KKOG Rwanda, ishami ry’ikigo cy’Abanyamerika King Kong Organics (KKOG), ku ikubitiro nicyo cyamaze kubona uruhushya rucyemerera guhinga, gutunganya no kohereza urumogi mu mahanga mu rwego rw’imiti mu gihe cy’imyaka 5 iri imbere.
Mu rwego rwo guteza imbere ibikorwa byayo mu Rwanda, iyi sosiyete yatangiye kubaka uruganda rutunganya urumogi ku buso bwa hegitari 5 mu karere ka Musanze, biteganijwe ko ruzarangira kubakwa muri Gicurasi 2024.
Rene Joseph washinze ikigo cya KKOG Rwanda akaba anakiyobora yavuze ko uru ruganda azaba arirwo rwa mbere, aho ruzaba rufite igice gikora imirimo y’ubuhinzi, igikora ubushakashatsi ndetse n’igitunganya ibintu bitandukanye bikomoka ku rumogi.
Yagize ati “Ndashimira byimazeyo impande zose ziri kugira uruhare muri iri shoramari. Guverinoma y’u Rwanda iri mu ba mbere bemeje iri tegeko (ryemera guhinga urumogi), duha agaciro ubushishozi bwayo n’umuhate wo guharanira iterambere no guhanga ibishya. Ntabwo nakwirengagiza gushimira abakozi ba RDB kuko iyo hataba ubufasha bwabo uyu mushinga ntabwo uba uri aho uri uyu munsi.”
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere mu Rwanda, RDB gitangaza ko kuva ikigo KKOG Rwanda Ltd cyatangira iri shoramari mu Rwanda kimaze kuhashora agera kuri miliyoni 10$, arenga miliyari 12 z’amafaranga y’u Rwanda.
Muri Gashyantare mu 2023 ikigo gishizwe Ubugenzuzi bw’Ubuziranenge,ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi(RICA) cyasohoye urutonde ruriho ibigo bitanu byemerewe guhinga urumogi birimo KKOG Rwanda Ltd, Hempress FarmsRwanda Ltd, Ocsas Pharma Ltd, Ambi-Green Ltd na Courier Africa Ltd, byose bigomba gukorera mu karere ka Musanze.
Muri Werurwe mu 2023, Urwego rw’Iterambere, RDB, rwagaragaje ko ruteganya gushishikariza abantu gushora imari mu buhinzi bugezweho bw’urumogi. Muri raporo ya RDB ivuga ko “ibi bigaragaza ko ari amahirwe akomeye u Rwanda rushobora kubyaza umusaruro.”
Urumogi ruri mu bihingwa byunguka cyane kubera ko nibura kuri hegitari imwe hashobora kuva umusaruro w’ibifite agaciro ka miliyoni 10 z’Amadolari y’Amerika, amafaranga menshi ugereranyije n’ashobora kuva mu buhinzi bw’indabo kuko kuri hegitari imwe isarurwaho indabo zifite agaciro k’ibihumbi 300 by’amadolari.
Biteganyijwe ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada n’u Burayi ariyo masoko akomeye ashobora kugemurwaho urumogi rwo mu Rwanda.
Bwa mbere mu Rwanda mu mwaka wa 2010, nibwo Minisitiri w’Ubuzima yasabye itegeko ryemerera urumogi gukoreshwa mu buvuzi mu gihugu. Muri 2021, u Rwanda rwemeje itegeko ryo gukora urumogi hagamijwe imiti. Ingingo ya 10 y’iri teka ivuga ko “umuntu ushaka gutumiza cyangwa kohereza mu mahanga urumogi, abisabira icyemezo mu rwego rubifitiye ububasha.”
Ahahingwa urumogi n’aho rutunganyirizwa iri teka rivuga ko igice cyaho cy’inyuma umutekano wacyo ushinzwe Polisi y’u Rwanda.
Muri Africa isosiyete y’Abanyamerika ya KING KONG ORGANICS (KKOG) isanzwe ikorera mu biguhu 8 aribyo Zimbabwe, Afurika y’Epho, Lesotho, Ghana, Sierra Leone, DRC, Uganda na Tanzania.
NIYIKIZA Nichas/INZIRA.RW