Buri mwaka u Rwanda rwinjiza miliyoni 10 z’amadorali y’Amerika ni ukuvuga arenga miliyari 13 Frw avuye mu gihingwa k’Ibireti.
Ibireti ni kimwe mu bihingwa ngengabukungu u Rwanda rwohereza mu mahanga nk’uko ikawa n’icyayi byoherezwa hanze, ndetse byinjiriza igihugu amadovise atari make, ibi bituma igihingwa cy’ibireti cyinjiriza u Rwanda agera kuri Miliyoni 10 z’Amadolari buri mwaka.
Ni amafaranga aturuka mu mushongi w’ibireti umaze gukundwa n’abatari bake, aho abahanga mu bigo bigurira u Rwanda ibireti bamaze kwemeza ko uwo mushongi w’ibireti by’u Rwanda ari wo wa mbere ku rwego rw’Isi mu bwiza.
Ibi byagarutsweho na Bizimungu Gabriel, Umuyobozi mukuru wa HORIZON SOPYRWA, ikigo gishinzwe kwita ku buhinzi bw’ibireti mu Rwanda, ari na cyo kigenzura n’uruganda rwa SOPYRWA rutunganya ibireti rufite ubushobozi bwo kwakira toni 3,000 ku mwaka.
Hari mu gikorwa cyo guhemba abahinzi b’ibireti babaye indashyikirwa mu Ntara y’Iburengerazuba, ibirori byabereye mu Murenge wa Kabatwa mu Karere ka Nyabihu ku wa Kane tariki 17 Ukwakira 2024, ahahembwe abahinzi barenga 300 bagemuye umusaruro mwinshi kandi mwiza ku ruganda rwa SOPYRWA.
Uyu muyobozi yagize ati “Ibireti ni igihingwa SOPYRWA yishyura abaturage ku musaruro wabo amafaranga agera kuri Miliyari ebyiri na Miliyoni 300 buri mwaka, noheho iyo uruganda rutunganyije umushongi tukawugurisha hanze, winjiza mu Gihugu Miliyoni 10 z’Amadolari, ariko intego ni ukugera kuri Miliyoni 15 z’Amadolari.”
Umusaruro w’ubuhinzi bw’ibireti ukomeje kwiyongera aho muri 2009, habonekaga umusaruro ungana na toni 300, ubu mu mwaka ushize habonetse umusaruro ungana na toni 1,634 utangwa n’abahinzi b’ibireti bagera ku bihumbi 37 bafite intego yo kweza toni 1,800 muri uyu mwaka.
Kugira ngo uruganda rwa SOPYRWA rugere ku ntego zarwo zo kwakira toni 3,000 z’ibireti buri mwaka, HORISON SOPYRWA yaguye imikorere igera no mu gihugu cya Tanzaniya, nk’uko Bizimungu abivuga.
Bizimungu Gabriel, Umuyobozi mukuru wa HORIZON SOPYRWA akomeza agira ati “Ishoramari dukora mu ruganda kugira ngo umushongi wacu ube mwiza ku Isi, bituruka ku buyobozi bwiza dufite butuba hafi bukadufasha, ni na yo mpamvu ubu ngubu dufite urundi ruganda muri Tanzaniya. Abahinzi b’ibireti muri icyo gihugu bari barabuze isoko aho bashora umusaruro wabo, tubashyira uruganda. Ibyo byose ni ukubera ubuyobozi bwiza dufite bworoshya ishoramari, buyobowe na Perezida Paul Kagame.”
HORIZON SOPYRWA ifite inshingano zo kugeza imbuto y’ibireti ku bahinzi, ku bubatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi (RAB) kandi, bakomeje gukora ubushakashatsi bw’imbuto y’ibireti byera cyane mu gihe gito, kandi bigatanga umusaruro mwinshi.
Muri uyu mwaka icyo kigo cyateguye ingengo y’imari ya Miliyoni 164Frw zizifashishwa mu kubonera abahinzi ingemwe nshya, kugira ngo umusaruro urusheho kwiyongera, abo bahinzi kandi bemererwa ifumbire y’imborera iva mu bisigazwa by’ibireti byanyujijwe mu ruganda.
Koperative z’abahinzi b’ibireti mu Rwanda ni umunani, zose zikaba zibumbiye mu ihuriro ryitwa Rwanda Pyrethrum Cooperative Union Rwanda, ndetse bashima ko iterambere ryazo ryivugira.
Izo koperative zamaze kuzamura ubukungu aho zigeze ku rwego rwo kuba buri koperative izigamye byibura miliyoni zirenga 100 Frw, aho muri ubwo bwizigame ukeneye amafaranga yo gukora igikorwa runaka mu buryo butunguranye ahabwa inguzanyo, nk’uko Semajeri Joseph ukuriye iryo huriro yabitangaje.
INZIRA.RW