Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, NAEB, cyatangaje ko mu cyumweru gishize u Rwanda rwohereje mu mahanga icyayi gifite agaciro k’amadolari ya Amerika 1.352.098 ni ukuvuga miliyari imwe na miliyoni zirenga 352 Frw.
Iyi mibare yerekana ko muri rusange icyayi cyoherejwe mu mahanga mu minsi irindwi y’icyumweru gishize kingana na megatonne 501,65, aho cyajyanywe ahanini mu bihugu bya Pakistan, Misiri, Kazakhstan n’u Bwongereza.
NAEB kandi yerekanye ko ikawa y’u Rwanda yoherejwe mu mahanga mu cyumweru gishize ingana ma Megatonnes 38,4, ifite agaciro k’amadolari ya Amerika 190.465. Yoherejwe ahanini mu Bubiligi na Nigeria.
Ku bijyanye n’imboga, imbuto n’indabyo, u Rwanda rwohereje ibifite agaciro k’amadolari ya Amerika 623.600. Ingano ya byose ni megatonne 353,21. Byoherejwe mu bihugu birimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), u Buholandi, u Bufaransa n’u Bwongereza.
Muri rusange, umusaruro u Rwanda rukura mu buhinzi bw’icyayi n’ikawa ukomeje kwiyongera. Mu mwaka wa 2020-2021 umusaruro w’icyayi wagemuwe mu nganda wiyongereye ku gipimo cya 47% uvuye kuri toni 98.819 zo mu 2017-2018 ugera kuri toni 145.439 zo mu mwaka wa 2020-2021.
Bivuze ko mu 2020-2021 yageze kuri miriyari 90 z’amafaranga y’u Rwanda, avuye kuri miliyari 75 z’amafaranga y’u Rwanda mu 2016/17, ni ukuvuga ubwiyongere bwa 20%.
Ku birebana n’indabo, mu mwaka wa 2020-2021, umusaruro w’indabo wariyongereye ugera kuri toni 1194 uvuye kuri toni 705 mu 2017- 2018, bingana n’ubwiyongere bwa 69%.