Ikigo cy’igihugu cy’iterambere RDB, cyatangaje ko nyuma y’uko ubundi bukerarugendo bugizweho ingaruka zikomeye n’icyorezo cya COVID 19, ubu imbaraga nyinshi zirimo gushyirwa mu guteza imbere ubukerarugendo bushingiye kuri siporo kuko bwo nibura bugifite uruhengekero.
Byatangajwe n’umuyobozi w’iki kigo Clare Akamanzi mu kiganiro yagiranye n’abadepite hifashishijwe ikoranabuhanga, cyagarukaga ku ngengo y’imari y’iki kigo ya 2020/2021 yavuguruwe ikava kuri ku mafaranga y’u Rwanda Miliyari 39.7 ikagera kuri Miliyari 30 bitewe n’ingaruka za Covid 19.
Akamanzi yavuze ko igabanuka ry’ingengo y’imari rizatuma nta mishanga mishya binjiza mu igenamigambi, ahubwo bagiye kurushaho kunoza iyari isanzwe yaratangiye gushyirwa mu bikorwa kugira ngo ibyazwe amafaranga.
Muri iyo mishinga harimo uwo guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku kwakira inama mpuzamahanga, ibiganiro n’ibikorwa binini ibizwi nka MICE mu Cyongereza, wagenewe ingengo y’imari y’amafaranga Miliyari 7.
Avuga kuri MICE, Akamanzi yakomeje agaragaza ko hajemo ikibazo gikomeye cy’uko inama nyinshi zisigaye ziba mu buryo bw’iyakure hifashishijwe ikoranabuhanga, ubu u Rwanda rukaba ahanini rurimo gucungira kuri siporo.
Aha niho ahera avuga ko barimo kuvugana na Minisiteri ya Siporo kugira ngo barusheho guteza imbere ubukerarugendo buyishingiyeho, kuko ari cyo gikorwa cyonyine kidashobora gukorwa hifashishijwe iya kure (Online).
Ati “Siporo ni yo yonyine idashobora gukorwa hifashishijwe iya kure kuko abantu baba bakeneye guhura bakarushanwa.”Izo siporo avuga ahanini ni umukino wo kwiruka, kunyonga igare, na Basketball.
Uyu muyobozi wa RDB yasobanuye ko muri uwo mujyo wo guteza imbere ubukerarugendo bushingiye kuri siporo ari nayo mpamvu Visit Rwanda irimo gutera inkunga umukino w’amagare, imikino mpuzamahanga ya Basketball (BAL) irimo kubera mu Rwanda muri iyi minsi ndetse ikazanatera inkunga Kigali Peace Marathon.
Ati “Ibyo byose bigamije kugira ngo turusheho kureshya abanyamahanga ngo baze mu Rwanda mu bikorwa bya siporo kugira ngo turebe ko twagaruza amafaranga adufasha guhangana n’ingaruka z’icyorezo kuri MICE.
Siporo tuyibonamo amahirwe menshi y’ubukerarugendo, akaba ari yo mpamvu tuzakomeza gushyira imbaraga mu kubaka ibikorwa remezo nk’aho bakinira Golf n’ibindi bizadufasha kugira u Rwanda igicumbi cy’ubukerarugendo bushingiye kuri siporo.”
Muri iyi gahunda, Akamanzi yavuze ko u Rwanda ubu rwatangiye gutegura irushanwa mpuzamahanga rihuriza hamwe abakinnyi b’amagare, koga no kwiruka “Ironman Triathlon” riteganyijwe kuzaba muri Kamena 2022.
Ati “Turateganya gutumira abantu bagera ku 1500 muri iyo mikino muri gahunda yo kurushaho kwihutisha ubukerarugendo bushingiye kuri siporo mu Rwanda.”