Ad imageAd image
Ad imageAd image
Inzira Magazine
Ad imageAd image
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Reading: Ubukerarugendo:Intare zo muri Pariki y’Akagera zimaze kwikuba 5 mu myaka 6
Share
Aa
Inzira Magazine
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Search
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Have an existing account? Sign In
Dukurikire
Ubukerarugendo

Ubukerarugendo:Intare zo muri Pariki y’Akagera zimaze kwikuba 5 mu myaka 6

Inzira
Yanditswe 11/08/2021
Share
SHARE

U Rwanda rwifatanyije n’isi muri rusange mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe Intare, wizihizwa buri mwaka tariki ya 10 Kanama hagarukwa ku ngamba zo kuzibungabungira umutekano nka zimwe mu nyamaswa ziryoshya ubukerarugendo.

Ikigega gishinzwe gushyigikira ibikorwa byo kurengera Intare ku isi World Wildlife Fund (WWF) kivuga ko n’ubwo Intare zifatwa nk’umwami w’ishyamba, hirya no hino usanga zibasirwa cyane n’ibikorwa bya muntu, ku buryo hatabayeho uburyo bwo kuzibungabunga zanashira ku isi.

Drew Bantlin, Umuyobozi ushinzwe kubungabunga inyamaswa n’ubushakashatsi muri Pariki y’Akagera, avuga ko mu Rwanda Intare zahazanwe muri 2015 zifashwe neza cyane, bikaba byaranatumye zikuba inshuro 5, ziva kuri 7 zigera kuri 35 mu myaka 6 zihamaze.

Intare zagaruwe mu Rwanda zikuwe muri Afurika y’Epfo, nyuma yuko zari zimaze kuzimira zizize ba rushimusi, biganjemo abashumba bazitegaga imitego zigapfa baziziza ko ngo zibicira amatungo.

Muri izo ntare zazanwe mu Rwanda muri 2015, harimo ignore 5 u Rwanda rwahawe na Beyond Phinda Private Game Reserve ndetse n’ingabo 2 zo zatanzwe na Tembe Elephant Reserve na Ezemvelo KZN Wildlife.

Bantlin asobanura ko izo ntare zikomoka muri Afurika y’Epfo zose zimeze neza cyane mu Rwanda kuko hari ikipe y’abahanga izikurikirana umunsi ku munsi.

Ati “Mu kubungabunga izo ntare hari ikipe ishinzwe kumenya ko zifite umutekano kuko zifite abarinzi bazikurikirana ndetse hakaba n’abakurikirana ko zirimo no kwitwara neza.

Ikindi kandi dukora ubukangurambaga mu baturage ku buryo nabo baziyumvamo bakagira uruhare mu kuzibungabunga.”

Pariki y’Akagera icungwa na sosiyete izobereye iby’amapariki yitwa African Parks, ikaba iyicunga mu izina ry’urwego rw’igihugu rw’iterambere. RDB.

Biteganyijwe ko mu minsi iri imbere iyi pariki izongerwamo izindi ntare ziturutse mu mahanga kugira ngo zihororokere ahayisura barusheho kwishima.

Jean Paul Karinganire,umuyobozi wungirije ushinzwe ubukerarugendo n’imenyekanishabikorwa muri Pariki y’Akagera avuga ko nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi iyi pariki yari ifite intare 300, ariko uko abaturage bagiye basatira Pariki bahatura bagiye baziroga zirapfa zirashira.

Karinganire avuga ko ahanini zishwe n’abashumba bazishinjaga gutera amatungo yabo zikayica.Intare ya nyuma muri zo yapfuye mu mwaka wa 2000.

Icyakora avuga ko kuri ubu intare nshya zazanwe mu Rwanda zikurikiranirwa hafi hifashishijwe ikoranabuhanga, ku buryo aho iri n’ubuzima bwayo bwose buba bukurikiranirwa hafi n’inzobere.

Intare ni bumwe mu bwoko bw’inyamaswa bukundwa cyane na ba mukerarugendo, bakava mu mahanga baje kuzisura bagasigira igihugu amadovize.

Intare zazanwe mu Rwanda zikuwe muri Afurika y’Epfo
Inzira 11/08/2021 11/08/2021
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

ABO TURIBO

Turi Inzira.rw ikinyanyamakuru gikorera kuri murandasi, kibanda gusa ku makuru avugwa mu ubukungu bw’u Rwanda.

IBYO DUKORA

  • Advertising
  • Video & audio production
  • Photography
  • Web & App Development
  • Digital marketing
  • Graphic design

TWANDIKIRE

  • [email protected]
  • [email protected]
  • 0788 64 62 94
  • Kigali, Rwanda

© Inzira 2023. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?