Ubuyobozi bw’isoko ry’ibihugu byo mu Majyepfo y’Afurika, COMESA bwagaragaje ko ubushobozi buke n’ingengo y’imari idahagije biri ku isonga mu kudindiza imishinga y’uyu muryango.
Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Mbere, tariki 15 Mata 2024 ubwo i Kigali hatangizwaga inama nyunguranabitekerezo ihurije hamwe ibihugu binyamuryango bya COMESA birimo n’u Rwanda.
Umuyobozi ushinzwe iterambere ry’ibikorwa remezo n’imishinga mu isoko ry’ibihugu byo mu Majyepfo y’Afurika, COMESA, Bernard Dzawanda, yagaragaje ko amikoro make, imishinga Leta z’ibihugu bigize COMESA zifatanyamo n’abikorera ikiri mike biza ku isonga mu bibangamiye ishyirwa mu bikorwa by’imishinga yemezwa.
Yagize ati “Iyi nama nyunguranabitekerezo igamije kungurana ibitekerezo ku kidindiza imikoranire hagati y’abikorera ku giti cyabo na leta kugira ngo hatangwe ibyo tubona byanozwa bizagezwe ku bayobozi bakuru mu bihugu byacu.”
Dr Bernard Dzawanda yagaragaje kandi ko amikoro make atuma imishinga minini idashyirwa mu bikorwa ndetse niyatangiye gukorwa ikagenda biguru ntege. Ashimangira ko ibi binadindiza udushya tuba twaratekerejwe gukorwa, bimwe mu bituma uyu muryango ukomeza kudindira.
Bamwe mu bitabiriye iyi nama nyunguranabitekerezo ihuje abahanga n’inararibonye muri COMESA, bavuze ko iyi nama izarangira bamaze kumenya icyakorwa ngo imikoranire hagati ya Leta n’abikorera ku giti cyabo inozwe.
Kugeza ubu COMESA igizwe n’ibihugu binyamuryango 20, aho imaze imyaka 30 ibayeho nyuma yo gutangizwa mu 1994. U Rwanda rukaba rwarinjiye muri uyu muryango mu 2004.
INZIRA.RW