Ad imageAd image
Ad imageAd image
Inzira Magazine
Ad imageAd image
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Reading: Ubushobozi bw’imbere mu gihugu buziharira 58.4% by’Ingengo y’Imari ya Leta 2025-2026
Share
Aa
Inzira Magazine
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Search
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Have an existing account? Sign In
Dukurikire
ubukungu

Ubushobozi bw’imbere mu gihugu buziharira 58.4% by’Ingengo y’Imari ya Leta 2025-2026

Nkurunziza Jean Baptiste
Yanditswe 30/05/2025
Share
Igitabo cy'ingengo y'imari
SHARE

Komisiyo y’Imari n’Umutungo bya Leta mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda yagaragaje ko amafaranga akomoka imbere mu gihugu azagera kuri Miliyari 4,105.2 z’Amafaranga y’u Rwanda bingana na 58.4% by’ingengo y’imari ya 2025-2026.

Ibi byagarutsweho ubwo hamurikagwa imbanzirizamushinga y’ingengo y’Imari ya Leta y’umwaka wa 2025-2026, hamwe n’ingamba z’igihe giciriritse (MTEF2025/26-2027/28).

Perezida w’iyi Komisiyo y’Imari n’Umutungo wa Leta, Depite Uwamariya Odette, yavuze ko amafaranga ateganyijwe mu ngengo y’Imari ya 2025/2026, azagera kuri Miliyari 7,032.5 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Yagize ati “Amafaranga akomoka imbere mu gihugu azagera kuri Miliyari 4,105.2 z’Amafaranga y’u Rwanda bingana na 58.4%. Inkunga z’amahanga ziteganyijwe kugera kuri Miliyari 585.2 z’Amafaranga y’u Rwanda, naho inguzanyo z’amahanga zikazagera kuri Miliyari 2,151.9 z’Amafaranga y’u Rwanda”.

Iyi mbanzirizamushinga igaragaza ko mu ngengo y’Imari y’umwaka wa 2025/2026, amafaranga ateganyijwe gukoreshwa mu ngengo y’imari isanzwe (Recurrent Budget) azagera kuri Miliyari 4,298.4 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Amafaranga azakoreshwa mu mishinga y’iterambere (Development Budget) no mu ishoramari rya Leta (Policy lending, equity and investment), azagera kuri Miliyari 2,637.5 z’Amafaranga y’u Rwanda, nk’uko Depite Uwamariya Odette akomeza abisobanura.

Ati “Amafaranga akomoka ku misoro n’ibitari imisoro aziyongera agere kuri Miliyari 4,105.2 mu mwaka wa 2025/2026, avuye kuri Miliyari 3,442.8 mu mwaka wa 2024/2025 kandi akazakomeza kwiyongera akagera kuri 5,662.9 mu mwaka wa 2027/2028, bitewe n’amavugurura yo kongera imisoro (Tax to GDP ratio) igomba kugera kuri 21.5% muri 2035”.

Ishoramari rya Leta riziyongera, aho rizava kuri Miliyari 150.6 z’Amafaranga y’u Rwanda mu mwaka wa 2024/2025, rigere kuri Miliyari 760.6 z’Amafaranga y’u Rwanda, rikazibanda ahanini ku mishinga minini izana impinduka mu bukungu bw’Igihugu.

Inguzanyo z’amahanga zizagabanuka zive kuri Miliyari 2,151.9 z’Amafaranga y’u Rwanda mu mwaka wa 2025/2026, zigere kuri Miliyari 1,589.4 z’Amafaranga y’u Rwanda mu mwaka wa 2027/2028.

Uko amafaranga yasaranganyijwe hakurikijwe inkingi za NST2, Depite Uwamariya yagaragaje ko inkingi y’impinduka mu bukungu (Economic transformation) yagenewe 63% by’ingengo y’Imari yose, kandi ikazakomeza kwiyongera. Ikingi y’impinduka mu mibereho myiza (Social transformation) igenerwa 22%, naho inkingi y’iterambere ry’Imiyoborere igenerwa 15%.

58.4% by’ingengo y’imari izakomoka imbere mu gihugu mu 2025-2026

INZIRA.RW

Nkurunziza Jean Baptiste 30/05/2025 30/05/2025
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

ABO TURIBO

Turi Inzira.rw ikinyanyamakuru gikorera kuri murandasi, kibanda gusa ku makuru avugwa mu ubukungu bw’u Rwanda.

IBYO DUKORA

  • Advertising
  • Video & audio production
  • Photography
  • Web & App Development
  • Digital marketing
  • Graphic design

TWANDIKIRE

  • [email protected]
  • [email protected]
  • 0788 64 62 94
  • Kigali, Rwanda

© Inzira 2023. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?