Nyuma y’igihe kinini abaturage b’umurenge wa Kiyombe mu karere ka Nyagatare batagerwaho na serivisi zimari ku buryo buboroheye, kuri ubu barashima ko batagisuhukira muri Uganda bajya gushaka amaramuko kuko begerejwe sacco.
Imyaka 15 irashize begerejwe Ubusugire Sacco Kiyombe, aho bavuga ko yabakuye mu bwigunge, kuko babonye aho bakura amafaranga yo kwiteza imbere.
Baganira n’ikinyamakuru inzira.rw bagaragaje ko kwegerezwa serivise z’imari byababereye urufunguzo rw’iterambere, ndetse ntibikiri ngombwa ko bajya gushaka imibereho mu gihugu cya Uganda.
Mukamusoni Bernadette yagize ati “Mu bucuruzi bw’amasaka nkora maze kuguza amafaranga arenga miliyoni eshanu (5,000,000 Frw) kandi icyo nabonye nuko gukorana na sacco byoroshye cyane, ndetse byanteje imbere. Nabashije kugura inzu, imirima n’ibindi birimo nko kwishyurira abana ishuri, ubu mbayeho neza bitandukanye nuko nabagaho mbere. Ntaratangira gukorana na sacco nari mfite igishoro gito kuko ntashoboraga kugura n’ikintu cya miliyoni ebyiri, ayo nakoreraga niyo nacungiragaho ubuzima bwanjye bwa buri munsi.”
Nsabimana Sylvestre ukora akazi ko gutwara abantu kuri moto muri santere y’ubucuruzi ya Cyondo avuga ko moto akoresha kuri ubu ayikesha gukorana na Ubusugire Sacco Kiyombe.
Yagize ati “Ubusanzwe ntwara abantu kuri moto, natangiye kumenya sacco 2010 njyayo gufata amafaranga 1,400 000 Frw nagombaga kuyishyura mu myaka ibiri ngura moto yanjye, cyane ko natwaraga iy’abandi. Kuva nagura iyi moto narayishyuye ndangije imfasha no kugura ikibanza no kubaka inzu tubamo byose hamwe bihagaze nka miliyoni 15 Frw.”
“Mfashe amafaranga nkura mu kazi kanjye nayo ninjiza aturutse mu mazu nkodesha navuga ko ninjiza agera ku 300 000 buri kwezi. Icyo nabwira abantu nuko umuntu udakorana na sacco aba yarahombye kuko iratwegereye, abantu baze bagishe inama abakozi ba sacco ibahe amafaranga make batere imbere cyangwa natwe batwegere tubabwire uko bimeze tubamare ubwoba.”
Manirafasha Vincent nawe yungamo ati “Guhera 2020 nibwo natangiye gukorana na sacco naracuruzaga, umuntu yampaga amafaranga nkayamujyanirayo nkabona ntakibazo. Nyuma naje kubona bakora neza bityo bituma numva nifuje kubagana.”
“Gusa nkitangira kujya kwakayo inguzanyo abantu banteraga ubwoba ko bitazanyorohera kandi ko nshobora guhomba naduke nari mfite bakaduteza icyamunara, gusa naratinyutse njyayo kandi kugeza n’ubu byangendekeye neza.”
Akomeza agira ati “Inguzanyo ya mbere nafashe yari iya miliyoni imwe (1,000,000Frw) kandi nayishyuye neza. Icyo mbakundira batanga serivisi nziza kandi zihuse. Gukorana nabo byanzamuriye igishoro ku bucuruzi bwanjye bw’akabari na sonolisation mu bukwe kandi ubu no mu rugo tubayeho neza njye n’umuryango wanjye.”
Umucungamutungo wa Ubusugire Sacco Kiyombe, Jean Pierre Nkurikiyimana avuga ko nk’umurenge ukora ku gihugu cya Uganda abaturage baburaga aho bakura serivise z’imari.
Ati “Uyu murenge uhana imbibi na Uganda kandi ni mu misozi ku buryo abaturage batabonaga serivisi z’imari kuko byasabaga kujya mu murenge wa Rushaki, mu karere ka Gicumbi. Sacco ikigera hano byari bigoranye ko abaturage bose tubageraho ngo tubaganirize ariko kugeza ubu bamaze kubimenya ubu hafi ya bose turakorana.”
“Abashaka kubitsa amafaranga yabo no kwizigamira turabafasha kandi tunatanga inguzanyo ihendutse ijyanye n’imishinga abatugana baba berekanye, tunabagira inama ngo batagwa mu bihombo. Servisi zacu zabagiriye akamaro kuko babasha guhinga no korora bya kinyamwuga n’abacuruzi nabo ntitwabasize inyuma.”
Abatinyutse gukorana na Ubusugire Sacco Kiyombe bahamya ko hari byinshi yabaruhuyeho harimo kubavana mu bukene, ariyo mpamvu basaba abataratinyuka guhindura imyumvire bagakorana n’ibi bigo by’imari byabegerejwe.
INZIRA.RW
Nukuri nakuru iterambere rigwire hose