Inzira Magazine
Ad imageAd image
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Reading: Ubwizigame mu kigega RNIT Iterambere Fund bwageze kuri Miliyari 41 Frw
Share
Font ResizerAa
Inzira MagazineInzira Magazine
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Search
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Have an existing account? Sign In
Dukurikire
Ibigo by'Imari

Ubwizigame mu kigega RNIT Iterambere Fund bwageze kuri Miliyari 41 Frw

INZIRA EDITOR
Yanditswe 31/03/2024
Share
SHARE

Ubuyobozi bw’Ikigega Rwanda National Investment Trust (RNIT Iterambere Fund) bwagaragaje ko ubwizigame bw’abanyamigabane bwageze kuri miliyari zirenga 41 Frw mu 2023, buvuye kuri miliyari zisaga 28 Frw mu mwaka wa 2022.

Ibi byavugiwe mu nama rusange y’abanyamigabane b’iki kigega yabaye kuwa 28 Werurwe 2024 bagaragarizwa ko inyungu yacyo yazamutse ku kigero cya 53% kuko mu mwaka ushize cyungutse Miliyari 3 Frw avuye kuri Miliyari 2 Frw mu mwaka wa 2022.

Gatera Jonathan Sebagabo, Umuyobozi Mukuru wa RNIT Iterambre Fund, yerekanye ko ikigega cyunguka n’umubare w’abizigamira ukagenda ukomeza kuzamuka.

Ati “Twungutse mu buryo bw’ikigega, twunguka mu buryo bw’abashoramari bashya, mu mwaka wa 2023 twungutse abashoramari bagera ku bihumbi birindwi ni umubare utubutse kuba twaravuye ku bihumbi 12 ariko uyu munsi tumaze kurenga ibihumbi 20.”

Yerekanye ko uretse kuba baragize inyungu yisumbuye ugereranyije n’umwaka ushize, hanabonetse umubare munini w’abasabaga guhabwa ku mafaranga bashyizemo kuko hatanzwe arenga miliyari 2, 5 Frw.

Ati “Ikindi navuga ni uko umubare w’abanyamigabane basabye gusubizwa ku mafaranga wabaye munini, ariko amahirwe ni uko bayabonye bose kandi ku gihe gikwiriye. Kuva ikigega cyatangira umutungo tumaze kwakira mu kigega urasaga gato miliyari 50, ubariyemo ayo dufite ubu ngubu n’amaze kugenda asubizwa abantu.”

Inyungu muri iki kigega mu mwaka yageze kuri 11, 55% gusa Ubuyobozi bwavuze ko hifuzwa ko yagera kuri 12% mu mwaka utaha kandi ko bishoboka.

Umuyobozi w’Akanama gahagarariye Abashoramari, Dr. Joseph Nzabonikuza, yashimye uburyo imari bashora muri RNIT igenda yunguka.

Ati “Twishimiye cyane y’uko inyungu yazamutse mu gihe cy’umwaka umwe. Umwaka ushize yari 11, 42%, uyu mwaka turangije ikaba yarageze kuri 11, 55% kandi mbibutse ko nta musoro itangirwa. Twishimiye kandi ko amafaranga ashyirwa mu kigega yiyongereye n’abashoramari bakiyongera.”

Yerekanye ko bagiye gutangira gukoresha ikoranabuhanga rizafasha abifuza gushora imari mu kigega no gukurikirana uko ihagaze bitabasabye kuva aho bari.

Kugeza ubu Ikigega RNIT Iterambere Fund cyahisemo gushora imari mu mpapuro mpeshamwenda za Leta kandi rizana inyungu nini.

RNIT Iterambere Fund ubwizigame bwaratumbagiye mu 2023

NIYIKIZA Nichas/INZIRA.RW

Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

ABO TURIBO

Turi Inzira.rw ikinyanyamakuru gikorera kuri murandasi, kibanda gusa ku makuru avugwa mu ubukungu bw’u Rwanda.

IBYO DUKORA

  • Advertising
  • Video & audio production
  • Photography
  • Web & App Development
  • Digital marketing
  • Graphic design

TWANDIKIRE

  • [email protected]
  • [email protected]
  • 0788 64 62 94
  • Kigali, Rwanda
© Inzira 2023. All Rights Reserved.
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?