Ad imageAd image
Ad imageAd image
Inzira Magazine
Ad imageAd image
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Reading: Uko Ukurikiyimfura yarangije kaminuza akanga kuba ‘Umusongarere’, akayoboka ubuhinzi
Share
Aa
Inzira Magazine
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Search
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Have an existing account? Sign In
Dukurikire
Ubuhinziubukungu

Uko Ukurikiyimfura yarangije kaminuza akanga kuba ‘Umusongarere’, akayoboka ubuhinzi

Nkurunziza Jean Baptiste
Yanditswe 04/03/2025
Share
SHARE

Ukurikiyimfura Jean Baptiste wo mu karere ka Rusizi, mu Murenge wa Bugarama, avuga ko nyuma yo kurangiza Kaminuza mu bijyanye n’amashanyarazi ariko ntahite abona akazi, yagannye ubuhinzi bw’amatunda, akaba yishimira iterambere byamugejejeho.

Yarangije kwiga icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu 2020, aho yize ibijyanye n’amashanyarazi (Electrical Engenereering).

Amaze kubura akazi k’ibyo yize, yigiriye inama yo kujya mu buhinzi bw’amatunda iwabo mu Karere ka Rusizi.

Ati “Bitewe n’uko mu rugo bari boroye inka , nabonye ifumbire ntazajya nyigura , ndetse n’imirima twari tuyifite, mbona aho nahera.”

Uyu mugabo usanzwe abarizwa muri Koperative y’abahinzi b’amatunda bo mu karere ka Rusizi yitwa KOHIGA , avuga ko yaje gufata icyemezo cyo gushaka umurima yiyemeza no kwiyunga ku bandi none kuri ubu imibereho ye yarahindutse.

Ati “Nahereye ku mbuto 70, none ngeze ku mbuto 800. Ndi muri koperative y’abahinzi b’amatunda ariko twese tugakusanyiriza hamwe umusaruro.”

Asobanura ko usibye kuba ahinga amatunda akabona umusaruro, yahaye urubyiruko bagenzi be akazi.

Ati “Mfite abakozi babiri bahoraho ndetse n’abandi bandi 12 bo gukuramo ibyatsi ariko bo ntabwo bahoraho.Ku kwezi , nakuyemo n’ayabakozi bose, nihemba ibihumbi 100 Frw y’inyungu. “

Uyu musore yagiriye inama urubyiruko rudaha agaciro ubuhinzi, abasaba guhindura imyumvire.

Ati “ Ubuhinzi ni akazi mu kandi kazi kuko ubuhinzi bwateye imbere kuko ibintu byose bisigaye bijya ku isoko mpuzamahanga n’iry’imbere. Nk’izi mbuto duhinga, ni imbuto dutera ku buryo n’umushoramari, aza akaguha amafaranga, ukamuha imbuto, ya mafaranga aguhaye ukayajyana no mu bundi bushabitsi.”

Perezida wa Koperative KOHIGA abarizwamo , Sagahutu Bernard, yavuze ko bafite gahunda yo kwagura ubuhinzi bwabo ndetse bagashinga uruganda rwongerera agaciro amatunda bahinga.

Raporo ya Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, igaragaza ko imbuto zinjirije u Rwanda miliyoni $30.6 mu mwaka w’ingengo y’imari 2023/2024.

Ukurikiyimfura Jean Baptiste yihebeye ubuhinzi

INZIRA.RW

Nkurunziza Jean Baptiste 04/03/2025 04/03/2025
Igitekerezo 1
  • Ineza Mariannr says:
    04/03/2025 at 21:07

    Izi nkuru ziratwubaka.

    Mukomereze Aho!

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

ABO TURIBO

Turi Inzira.rw ikinyanyamakuru gikorera kuri murandasi, kibanda gusa ku makuru avugwa mu ubukungu bw’u Rwanda.

IBYO DUKORA

  • Advertising
  • Video & audio production
  • Photography
  • Web & App Development
  • Digital marketing
  • Graphic design

TWANDIKIRE

  • [email protected]
  • [email protected]
  • 0788 64 62 94
  • Kigali, Rwanda

© Inzira 2023. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?