Turi mu bihe Isi iri kugendera ku muvudo udasanzwe w’iterambere, aho buri wese usanga aharanira gukoresha imbaraga nyinshi ngo atisanga yasigaye inyuma mu rugendo rw’iterambere.
Mu bihe nk’ibyo hari ubwo haduka abakora ibinyuranyije n’amategeko, nk’inzira y’ubusamo yabafasha kugera kuri iryo terambere.
Mu byaha bashobora gukora harimo gucuruza magendu n’ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge, bakabicuruza bihishahisha kuko babizi neza ko bafashwe bahanwa.
Muri iyi nkuru tugiye kugaruka kuri bimwe mu byo ukwiye kugenzura neza kugira ngo wirinde ko icyo uguze wasanga kitujuje ubuziranenge nawe kikakugiraho ingaruka.
Dore ibintu bitatu by’ingenzi ugomba kwitaho:
Inyuguti ya S iri mu kaziga : Iki ni ikirango gisobanuye ko iki gicuruzwa cyemewe ku isoko ry’u Rwanda. Ubusanzwe ibicuruzwa byemerewe gukoreshwa ku isoko ry’u Rwanda byaba ibyakorewe mu gihugu cyangwa hanze yacyo bigomba guhabwa icyangombwa cy’uko byujuje ubuziranenge gitangwa n’Ikigo Gitsura Ubuziranenge mu Rwanda (RSB).
Iki kirango cya ‘S’ kigaragaraza ko igicuruzwa ugiye kugura cyemewe mu Rwanda kuko kidashobora gushyirwa ku isoko ry’u Rwanda kitagenzuwe ko cyujuje ubuziranenge.
Ibuka kureba itariki byakoreweho n’iyo bizarangiriraho: Abantu benshi ntibakunze kubyitaho ariko biba byiza kubanza gusobanukirwa neza igihe igicuruzwa cyakorewe n’igihe kizarangirira. Ibi bigufasha kumenya neza ko ibyo bicuruzwa ushobora kubikoresha ntibikugireho ingaruka mu gihe ubikoresheje ku gihe cyagenwe.
Abantu benshi usanga bapfa kugura batitaye ku gihe igicuruzwa runaka cyakorewe, nyamara hari ibicuruzwa byinshi biba byararangije igihe cyagenwe cyo kuba byarakoreshejwe bikiri mu iduka, kandi hari ibishobora kuba uburozi bwica.
Kureba ikirango cy’igicuruzwa : Kureba izina ryanditse inyuma ku gicuruzwa bigufasha kumenya uruganda rwagikoze n’izina ryacyo kuko akenshi n’iyo ibicuruzwa bibujijwe gukoreshwa mu gihugu havugwa izina ryabyo n’uruganda rwabikoze ndetse na nimero. Rero iyo witegereje neza ibyo birango ushobora kubona ko icyo gicuruzwa cyaciwe cyangwa kitaremererwa gukorera mu gihugu.
Ni ingenzi kubanza kumenya izina ry’igicuruzwa ugiye gukoresha cyangwa uruganda rwagitunganyije ku buryo n’iyo ejo cyacibwa utazongera guhangikwa ukundi cyangwa se no mu gihe cyakugizeho ingaruka ubutaha utazongera kukigura kuko wamenye izina ryacyo
Akenshi uzasanga abacuruza ibitujuje ubuziranenge basa n’abitaruye umujyi cyangwa mu midugudu ahihishe ku buryo usanga n’ibiciro babihanantuye ku buryo buri wese ashobora kukigondera nta kuzuyaza.