Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere, RDA cyatangaje ko umuhango wo kwita izina abana b’ingagi w’uyu mwaka wa 2024 wasubitswe.
Mu itangazo RDB yashyize hanze ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, tariki 8 Ukwakira 2024, batangaje ko uyu muhango wasubitse ndetse undi munsi uzaberaho uzamenyeshwa.
Bagize bati “Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere RDB, kiramenyesha ko umuhango wo Kwita Izina 2024 usubitswe.”
Iri tangazo rikomeza rigira riti “Undi munsi uyu muhango wo Kwita Izina abana b’ingagi uzaberaho tuzawubamenyesha.”
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere RDB cyavuze ko kizishimira kubana n’abanyarwanda ndetse n’abashyitsi vuba, ubwo hazaba hizihizwa kubungabunga ingagi cyane cyane izo mu misozi.
Muri Nzeri 2024 nibwo RDB, yari yatangaje ko abana b’ingagi 22 bagiye guhabwa amazina mu muhango wo Kwita Izina wari utegerejwe ku itariki ya 18 Ukwakira 2024.
Byari byitezwe ko ari umuhango uzagaragaramo abantu b’ibyamamare batandukanye by’umwihariko bakagira uruhare mu guha amazina aba bana b’ingagi.
Mu nshuro 19 uyu muhango umaze kuba, abana b’ingagi 395 bamaze guhabwa amazina, mu gikorwa cyishimirwa ku rwego mpuzamahanga kuko kinagaragaza uruhare rw’u Rwanda mu kurengera ibidukikije muri rusange.
Uyu muhango usanzwe ubera mu Kinigi mu Karere ka Musanze hafi na Pariki y’Igihugu y’Ibirunga isanzwe ibarizwamo ingagi.
INZIRA.RW