Ad imageAd image
Ad imageAd image
Inzira Magazine
Ad imageAd image
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Reading: Umunsi mpuzamahanga w’umurimo usanze ubushomeri buvuza ubuhuha mu rubyiruko
Share
Aa
Inzira Magazine
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Search
  • Ahabanza
  • ubukungu
  • Ibigo by’Imari
  • Ubuziranenge
  • Made In Rwanda
  • Rwiyemezamirimo
  • Ubukerarugendo
  • Ikoranabuhanga
Have an existing account? Sign In
Dukurikire
ubukungu

Umunsi mpuzamahanga w’umurimo usanze ubushomeri buvuza ubuhuha mu rubyiruko

Nkurunziza Jean Baptiste
Yanditswe 02/05/2025
Share
Urubyiruko ni rwiganje mu batagira akazi mu Rwanda
SHARE

Mugihe u Rwanda rwizihizaga umunsi mpuzamahanga w’umurimo, ubushomeri buracyugarije benshi cyane cyane mu rubyiruko rurenga miliyoni 1 rutagira akazi.

Ni mugihe u Rwanda rufite intego yo kugabanya ubushomeri mu gihugu bukava kuri 17,2% mu 2023 bukagera kuri 7% mu 2035 naho mu 2050 ubushomeri bukaba bwagabanyijwe bukagera kuri 5%.

Kugeza ubu, abanyarwanda bafite imyaka yo gukora, ni ukuvuga abari hejuru y’imyaka 16 ni miliyoni 8,07 ni mu gihe hafi miliyoni imwe bagejeje igihe cyo gukora ariko badafite akazi, ndetse banyotewe no kugira umurimo nabo bakitwa abakozi.

Abantu bakora, nibura abakora munsi y’amasaha 35 mu Cyumweru, baba bashobora kuba bakora andi masaha y’ikirenga, bangana na miliyoni 1,16 by’abafite akazi bose.

Mu bantu bafite imyaka yo gukora, badafite akazi bitewe n’uko bafite ibindi bakora bibinjiriza, bari kwiga cyangwa bafite inshingano mu miryango yabo, ni miliyoni 3,29.

Urubyiruko rudafite akazi, rufite hagati y’imyaka 16 na 30, rutari mu kazi kandi rutari no mu bikorwa by’imyuga cyangwa se amasomo, rungana na miliyoni 1,14.

Mu bantu bose bafite akazi mu Rwanda, 90% babarizwa mu cyiciro cy’imirimo itanditse, 40% by’abafite akazi bose bakora mu rwego rw’ubuhinzi, aho aba biganjemo abantu batize.

Mu bantu bose bakora, bibarwa ko 25% byabo, bakora amasaha ari munsi ya 24 ku cyumweru, umubare munini wabo ni uw’abantu bakora mu rwego rw’imirimo itanditse.

Ku rundi ruhande, abantu 211.000 binjira ku isoko ry’umurimo buri mwaka, mu gihe benshi mu bahasanzwe batagira nabo akazi.

Mu bantu bose bafite akazi, 80% baba barize amashuri make, aho nibura usanga umubare munini ari abize amashuri abanza cyangwa se bamwe bataranayarangije.

Muri gahunda ya NST-2 u Rwanda rwiyemeje ko ruzajya ruhanga imirimo miliyoni 1,25 izahangwa mu gihe cy’imyaka itanu aho nibura imirimo 250.000 izajya ihangwa buri mwaka.

Mu bafite akazi mu Rwanda, 16,3% bafite guhera ku myaka 15 kuzamura, ntabwo bigeze barangiza amashuri abanza, mu gihe 33,9% bize amashuri make abanza mu gihe 30,1% barangije amashuri abanza.

Ijanisha mu bagabo n’abagore, 18,8% by’abagore bari mu kazi ntabwo bigeze biga amashuri abanza mu gihe 18,8% bayacikirije ugereranyije n’abagabo 13,5%.

Abafite icyiciro kibanza cy’amashuri yisumbuye bangana na 7,6% mu gihe muri bo, abagore bari hejuru gato y’abagabo (7,8% vs 7,4%).

Abize kugera nibura mu cyiciro cyisumbuye cy’amashuri yisumbuye bangana na 8%, aho abagabo bangana na 8,4% mu gihe abagore bangana na 7,7%.

Abize icyiciro cy’ibanze cya Kaminuza, bangana na 0,8% mu gihe abarangije kaminuza bangana na 2,8% mu gihe abafite Master’s bangana na 0,4% naho abafite doctorat bakaba 0,1%.

Abanyarwanda benshi biganje mu buhinzi

INZIRA.RW

Nkurunziza Jean Baptiste 02/05/2025 02/05/2025
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

ABO TURIBO

Turi Inzira.rw ikinyanyamakuru gikorera kuri murandasi, kibanda gusa ku makuru avugwa mu ubukungu bw’u Rwanda.

IBYO DUKORA

  • Advertising
  • Video & audio production
  • Photography
  • Web & App Development
  • Digital marketing
  • Graphic design

TWANDIKIRE

  • [email protected]
  • [email protected]
  • 0788 64 62 94
  • Kigali, Rwanda

© Inzira 2023. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?