Ikigo Gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi, RAB, cyagaragaje ko abanyarwanda batarya inyama uko bikwiye kuko byibura umunyarwanda arya ibiro umunani (8kg) ku mwaka kandi yakabaye arya ibiro 45 (45kg).
Ibi ngo biterwa ahanini nuko amikoro akiri ikibazo kuri bamwe, ndetse benshi barya inyama iyo bari mu birori n’iminsi mikuru. Ni mugihe hari benshi bumva ko kurya inyama ari umuco w’abifite.
Umuyobozi w’Ishami ry’Ubworozi mu Kigo Gishinzwe Iterambere ry’ubuhinzi n’Ubworozi, RAB, Dr. Ndayisenga Fabrice, agaragaza ko umubare w’Abanyarwanda barya inyama ukiri hasi ndetse abantu bakwiye kwitoza kurya n’imyama z’amatungo magufi.
Ati “Biracyari hasi, ubu umunyarwanda ntarenza ibiro umunani(8kg) by’inyama ku mwaka. Muri rusange ubaze inyama z’inka n’iz’amatungo magufi.Turashaka bizamuke byibura, hari ibihugu bigeza ku biro 45 ku mwaka (45kg).”
Yakomeje agira ati “Iyo ubaze umusaruro mbumbe uvamo n’umubare w’Abaturarwanda ubona ko ukiri hasi. Dusaba yuko twongera ingufu mu kongera ibikenerwa mu musaruro ariko noneho hari n’ingamba zo kwigisha imirire, abantu bagatinyuka kurya inyama z’amatungo magufi bityo cya kigero twifuza kikazamuka.”
Mu rwego rwo kurushaho guteza imbere ubworozi bw’amatungo magufi n’ibiyakomokaho birimo n’inyama Abanyarwanda batarabasha kubona ku kigero gikwiye, hatangijwe umushinga PRISIM,(Partnership for Resilient and Inclusive Small Livestock Market.)
PRISM ni Umushinga wateguwe na Leta y’ u Rwanda ifatanyije n’Ikigega Mpuzamahanga Giteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi,IFAD binyuze muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) ugashyirwa mu bikorwa n’Ikigo gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda (RAB).
Uyu mushinga uzakora mu gihe cy’imyaka itanu uhereye muri Werurwe 2021 ukageza muri Nzeri 2026.
Abagenerwabikorwa b’ibikorwa by’uyu mushinga akaba ari abaturage babarurirwaga mu by’ibyiciro bya I na II by’ubudehe bo mu turere 15 two mu Ntara y’Amajyepfo, Amajyaruguru, Uburengerazuba, aho borozwa amatungo magufi, cyane cyane Intama, Ingurube n’inkoko.
Umuyobozi w’Umushinga PRISM, Nshokeyinka Joseph, yavuze ko ufasha umuturage kubona amatungo magufi kugira ngo abashe kwigira no kugira imibereho myiza.
Uyu yongeraho ko uyu mushinga usibye koroza abaturage banabigisha uko bategura indyo yuzuye hagamijwe kwirinda ko abana bagira ibibazo by’imirire mibi.
Ati “ Hari ibikorwa byo kwigishwa gutegura indyo yuzuye bivuye mu byo babona, imiryango imaze guhugurwa ibijyanye no gutegura indyo yuzuye, kubaka uturima tw’igikoni ariko kandi tugira n’umunsi wo gukora ubwo bukangurambaga bwo kugira ngo babashe kuza gutegura indyo yuzuye kandi banayigaburire n’abana baba bafite ibibazo by’imirire mibi.”
Mu bindi bikorwa by’uyu mushinga, harimo gushyiraho ibikorwaremezo biteza imbere ibikomoka ku matungo magufi ari byo kubaka isoko ry’amatungo muri rusange, kubaka ivuriro riciriritse ry’amatungo n’ibagiro ry’ingurube.
Aha akaba ariho hitezwe igisubizo kirambye ku kongera ingano y’inyama umunyarwanda arya ku mwaka, aho kuba ibiro umunani (8kg) ku mwaka kandi yakabaye arya ibiro 45kg by’inyama.
INZIRA.RW