Lydie Hakizimana, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Nyafurika Gishinzwe Ubumenyi bw’Imibare (AIMS), yabaye umugore wa kabiri mu Rwanda wahawe igihembo cy’umugore w’indashyikirwa mu bihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa ‘Prix AIMF 2021 de la Femme Francophone’.
Ni igihembo yahawe kuwa 21 Nyakanga mu nama y’Ihuriro ry’Abayobozi b’Imijyi ikoresha Igifaransa (AIMF), irimo kubera mu Rwanda ku nshuro ya 41.
Iki gihembo yagihawe nyuma ya Felicité Rwemalika wagihawe mu 2018. Kuri ubu Hakizimana yagihawe hamwe n’undi mugore witwa Duangmala Phommavong, wo mu Mujyi wa Laos muri Aziya.
Madamu Hakizimana mu mpamvu zagendeweho mu kumuha iki gihembo harimo uruhare yagize mu bikorwa biteza imbere uburezi bw’abana b’abakobwa, no guhanga imirimo mu rubyiruko rw’u Rwanda.
Ariko kandi mu guha iki gihembo Lydie Hakizimana hanagendewe ku nshingano afite nk’Umuyobozi Mukuru wa AIMS, umwanya yagiyeho mu Ugushyingo 2020 nyuma y’imyaka itatu ari umuyobozi w’agateganyo.
Mu bijyanye n’amashuri Lydie Hakizimana afite impamyabumenyi yo ku rwego rwa Masters mu by’imiyoborere yakuye muri Kaminuza ya ‘Harvard Kennedy School of Government.’
Ni Rwiyemezamirimo kuko afite ishuri ry’inshuke ryitwa Happy Hearts mu mujyi wa Kigali, rigira uruhare mu guteza imbere uburezi bw’inshuke.
Si ibyo gusa kuko ari no mu bashinze inzu y’ibitabo yitwa Drakkar Ltd, icapa ibitabo bikoreshwa mu mashuri arenga 3,000 mu Rwanda.
Uretse iki gihembo yahawe, asanzwe afite ibindi bihembo mpuzamahanga birimo nk’icyitwa ‘Mandela Washington Fellowship’ mu 2016 na ‘Archbishop Desmond Tutu Fellowship mu 2013’.