Umusaruro mbumbe w’u Rwanda mu gihembwe cya kabiri cya 2024 wageze kuri miliyari 4.515 Frw uvuye kuri miliyari 3.972 Frw wariho mu gihembwe cya kabiri cy’umwaka wabanje wa 2023.
Uyu musaruro mbumbe w’Igihugu ukaba warazamutse ku kigero 9,8% , ugereranyije n’imibare iheruka.
Ibi byatangajwe kuri uyu wa Mbere tariki 16 Nzeri 2024, ubwo Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare cyagaragazaga uko umusaruro mbumbe w’igihugu ungana.
Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare cyatangaje ko uruhare rwa serivise mu musaruro mbumbe w’Igihugu ari 47%, ubuhinzi 25% naho inganda zihariye 21% by’umusaruro mbumbe w’Igihugu.
Mu 2024, umusaruro mbumbe witezweho kwiyongera ku kigero cy 6,6% bitewe n’umusaruro wa serivisi n’uw’inganda ndetse no kuzahuka k’umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi.
Nk’uko byatangajwe, mu gihembwe cya kabiri umusaruro mbumbe wiyongereyeho 9,8% nyuma y’uko wari wiyongereyeho 9,7% mu gihembwe cya mbere cy’umwaka. Mu byiciro by’ubukungu, nk’ubuhinzi bwiyongereyeho 7%, inganda ziyongeraho 15% ndetse na serivisi ziyongeraho 10%.
Mu buhinzi, umusaruro w’ibihingwa ngandurarugo wiyongereyeho 8% bitewe n’umusaruro mwiza w’igihembwe cya mbere cy’ihinga cy’umwaka wa 2024. Umusaruro w’ibihimbwa byoherezwa mu mahanga wagabanutseho 6% ugereranyije n’igihembwe cya kabiri cya 2023.
Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR cyatangaje ko imwe mu mpamvu yatumye ibyoherezwa mu mahanga bigabanuka mu buhinzi, ari uko umusaruro w’ikawa wagabanutse bitewe n’uko byinshi mu biti by’ikawa bishaje, ariyo mpamvu ubu hariho gahunda yo gutera ibishya.
Mu nganda, mu izamuka ry’umusaruro uruhare runini rungana na 18% rushingiye ku musaruro w’imirimo y’ubwubatsi ndetse n’izamuka rya 17% ry’umusaruro w’inganda zitunganya ibintu bitandukanye. Gusa umusaruro w’amabuye y’agaciro wagabanutseho 2% ugereranyije n’igihembwe cya kabiri cya 2023.
Mu bijyanye na serivisi, umusaruro w’ubucuruzi budandaza n’uburanguza, wiyongereyeho 10%, uw’ibikorwa by’ubwikorezi wiyongeraho 9% bitewe ahanini n’ubwikorezi bwo mu kirere bwiyongereyeho 25%.
Umusaruro w’amahoteli na restaurant wiyongereyeho 20%, umusaruro wa serivisi z’ikoranabuhanga n’itumanaho wiyongeraho 33%, mu gihe uwa serivisi z’ibigo by’ubwishingizi wiyongeyeho 10%.
INZIRA.RW