Umusaruro mbumbe w’u Rwanda mu 2024 wazamutseho 8.9% ugera kuri miliyari 18.785 Frw uvuye kuri miliyari 16.62 Frw wariho mu 2023.
Ibi byatangajwe kuri uyu wa Gatatu n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibarurishamibare, NISR, aho cyatangaje ko iri zamuka ryagizwemo uruhare na serivise ku kigero cya 48%, naho ubuhinzi bufite uruhare rwa 25%.
Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare yatangajwe ko urwego rw’inganda rwagize uruhare rwa 21% ku musaruro mbumbe w’igihugu.
Muri rusange, umwaka wa 2024, umusaruro mbumbe wazamutseho 8,9% bigizwemo uruhare n’uko ibindi bihembwe byagiye bizamuka. aho nk’igihembwe cya mbere cyazamutse kuri 9,7%, bigera ku 9,8% mu gihembwe cya kabiri, naho bigera ku 8,1% mu gihembwe cya gatatu na 8% mu gihembwe cya kane.
Ubuhinzi bwazamutseho 5%, inganda zizamukaho 10% mu gihe na serivisi zazamutseho 10%.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yussuf Murangwa, agaruka ku mwuka mubi watewe n’intambara iri mu Burasirazuba bwa Congo, aho bimwe mu bihugu bihigira gufatira ibihano u Rwanda rushinjwa gutera inkunga M23, nyamara rwaragaragaje kenshi ko ntaho bahuriye nabo.
Minisitiri Yussuf Murangwa, yasobanuye ko nubwo hari ibihugu biri gufatira u Rwanda ibihano mu by’ubukungu, nta ngaruka zikomeye bizagira ku Rwanda.
Yagize ati “Ntabwo tubona ko hazabaho ingaruka mbi zikomeye. Ntabwo zihari. Tumaze igihe ubukungu bwacu buzamuka neza, leta ishyiraho ingamba z’ubukungu zifatika hari na gahunda nyinshi leta ikora ifatanyije n’abanyarwanda mu ngeri zitandukanye…ku buryo tubona ko ingaruka nubwo zaba ntabwo zaba zikomeye…hari ingamba tugomba gufata ku buryo izo ngaruka zaba nke bishoboka.”
Ku rundi ruahnde, amafaranga yoherejwe mu gihugu n’Abanyarwanda baba mu mahanga, yageze kuri miliyoni 502$ mu 2024 avuye kuri miliyoni 505$ mu mwaka wari wabanje wa 2023.
Kuri uyu wa Gatatu, Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, Soraya Hakuziyaremye, yagize ati “Akomeje kwiyongera ku gipimo gishimishije. Ni miliyoni 502$ mu mwaka ushize. N’amafaranga y’abashoramari baturutse mu bindi bihugu nabyo byiyongereye ku kigero gishimishije, miliyoni 573$ mu 2024 ugereranyije na 458$ twari dufite mu 2023.”
Mu 2020, ayo mafaranga yari yageze kuri miliyoni 274$, mu 2021 agera kuri miliyoni 379$ mu gihe mu 2022 yageze kuri miliyoni 461$. Mu 2023 yari yageze kuri miliyoni 505$.


INZIRA.RW