Sosiyete y’Itumanaho cya MTN Rwanda Plc yatangaje ko mu mezi atatu ya mbere ya 2024 yungutse arenga miliyoni 749 Frw, umusaruro utumbagira ku kigezo cya 61.4% ugereranyije n’igihembwe nk’icyo cy’umwaka ushize.
Gusa nubwo habayeho uru rwunguko, ibyinjijwe biri munsi y’ibyari byitezwe bitewe n’igabanyuka ry’amafaranga iki kigo cyagombaga kwinjiza kiyakuye ku bakoresha ibikoresho byacyo.
Amafaranga yinjijwe na MTN Rwanda muri iki gihembwe aturutse ku bikorwa nyamukuru, yagabanyutseho 10,4% agera kuri miliyari 24,2 Frw, mbere yo gukatwaho umusoro.
Ni mugihe inyungu MTN yakuraga kuri buri dolari yungutse biturutse ku bikorwa cyangwa serivisi batanze, yagabanutse ku ijanisha rya 5,4% ugereranyije n’umwaka washize
Uwo musaruro kandi wagizweho ingaruka n’ibiciro biri hejuru by’ibyo iki kigo cyasabwaga gukora mu madolari ya Amerika bikajyana no guta agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda cyane ko kagabanyutseho 15,5% ugereranyije n’igihembwe nk’iki cy’umwaka washize.
Ibyo biciro birimo nk’ibijyanye no kwishyura ibigo byo mu bihugu by’amahanga nka Huawei na Ericsson, kandi ibi bigo byishyurwa mu madolari, byajyana no kugabanyuka kw’agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda bikaba ikibazo.
Umuyobozi Mukuru ushinzwe imari muri MTN Rwanda, Mark Nkurunziza aganira na The NewTimes yavuze ko MTN igenda yagura imiyoboro ya internet ya 4G bituma ibiciro byiyongera kuko ibikoresho babigura mu mahanga.
Yagize ati “Ibyo biba kandi ifaranga ry’u Rwanda ryataye agaciro ugereranyije n’Idolari ku kigero cya 15% mu gihembwe cya mbere. Urumva ingaruka duhura na zo mu bijyanye n’ibiciro.”
Amafaranga MTN Rwanda yinjije iyakuye muri serivisi icuruza nayo yazamutseho 2,3%, agera kuri miliyari 58,9 Frw mu gihe ibyo yinjije byose byiyongereyeho 1,7% bigera kuri miliyari 60,4 Frw muri icyo gihe.
Ni amafaranga make ugereranyije n’ayari yitezwe, ibyatewe na gahunda yo gukuraho amafaranga yakatwaga ubwo umukiliya w’iki kigo yabaga ahamagaye undi murongo, MTN Rwanda ikagaragaza ko iyo ayo mafaranga aba ahari ibyinjijwe kuri serivisi byagombaga kwiyongera ku ijanisha rya 8%.
Ni impnduka zazanywe n’Urwego Ngenzuramikorere, RURA aho rwavuze ko ibigo by’itumanaho bitagomba kwishyurwa ku bikorwa byo guhamagara byakiriye ziturutse ku yindi mirongo mu gihe cy’umwaka umwe.
Igihembwe cya mbere cy’uyu mwaka wa 2024, cyarangiye ku itariki ya 31 Werurwe, abakoresha internet ya MTN Rwanda biyongereyeho 13,6% bagera kuri miliyoni 2.5 z’abakiliya, izamuka rishimishije cyane cyane nyuma y’uko iki kigo cy’itumanaho gishyije ku isoko telefoni za Ikosora+ ziri ku giciro gito cyane, dore ko zigurishwa ku bihumbi 20 Frw.
Iki kigo kandi muri iki gihembwe cyashoboye kurangiza imirimo yo kuvugurura bigezweho site 140 zacyo za internet ziherereye mu bice bitandukanye by’igihugu.
Ibyatanzwe ngo iyo mirimo ikorwe byagabanyutseho 27,2% ugereranyije n’igihembwe nk’iki cy’umwaka washize, bigera kuri miliyari 9,4 Frw.
Mobile Money Rwanda Ltd (MMRL) ikigo cya MTN Rwanda gitanga serivisi zo kohererezanya amafaranga, na cyo cyabonye izamuka rishimishije ry’amafaranga cyinjije, yazamutse ku kigero cya 31,5% muri uyu mwaka ugereranyije n’umwaka ushize.
Abakoresha serivisi za MoMo bazamutseho 16,8%, bagera kuri miliyoni 5,1 muri iki gihembwe mu gihe abafatabuguzi ba MTN Rwanda bageze kuri miliyoni 7,4 muri iki gihembwe, ibingana n’inyongera ya 7% ugereranyije n’igihembwe cya mbere cy’umwaka ushize.
INZIRA.RW