Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Edouard Ngirente, yatangaje umusaruro w’inganda wikubye gatatu kuva mu 2017, uva kuri miliyari 591 Frw ugera kuri miliyari 1.680 Frw.
Ni umusaruro wagizwemo uruhare no kongerera agaciro ibintu bitandukanye birimo umusaruro w’ubuhinzi.
Kugeza ubu inganda 230 ziri hirya no hino mu gihugu mu byanya by’inganda, zatangiye gukora neza kandi zirimo gutanga umusaruro, naho inganda zigera 98 ziracyubakwa.
Imibare igaragaza ko Abanyarwanda bakora mu rwego rw’inganda bavuye ku bihumbi 180 mu mwaka wa 2017 bagera ku bihumbi 259 mu mwaka wa 2024.
Ni mu gihe kandi mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2023/2024, inganda zinjirije igihugu imisoro irenga gato miliyari 495 Frw.
Minisitiri w’Ingebe, Dr. Edouard Ngirente, yabwiye Inteko Ishinga Amategeko ko umusaruro w’inganda wikubye gatatu kugeza mu 2024.
Yagize ati “Umusaruro w’ibikorerwa mu nganda wariyongereye, wikubye inshuro eshatu kuva twatangira gahunda ya NST1, kugeza uyu mwaka turangije wa 2024, uyu musaruro rero wavuye kuri miliyari 591 Frw ugera kuri miliyari 1680 Frw.”
Umusaruro w’ibiribwa watunganyirijwe mu nganda wikubye hafi inshuro eshatu, uva kuri miliyari 210 Frw mu 2017 ugera kuri miliyari 616 Frw mu 2024.
Yakomeje agira ati “Icyiciro cy’inganda zikomoka ku buhinzi ni cyo kibarizwamo inganda nyinshi mu Rwanda, kirimo inganda zitunganya umusaruro w’ibinyampeke, ibikomoka ku bworozi nk’amata, izitunganya amavuta yo guteka, izitunganya icyayi n’izindi.”
Dr. Ngirente yavuze ko umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi byatunganyirijwe mu nganda wiyongereye, uva kuri miliyari 369 Frw mu 2017 ugera kuri miliyari 1080 Frw mu 2024.
Umusaruro w’ibinyobwa utunganyirizwa mu nganda wavuye kuri miliyari 159 Frw ugera kuri miliyari 465 Frw mu 2024.
Umusaruro w’izi nganda zikora ibikoresho bitandukanye wavuye kuri miliyari 222 Frw mu 2017 ugera kuri miliyari 599 Frw mu 2024, by’umwihariko, umusaruro w’inganda zikora imyenda n’ibikomoka ku mpu wikubye inshuro zigera kuri eshanu, aho wavuye kuri miliyari 34 Frw mu 2017 ukagera kuri miliyari 154 Frw mu 2024.
Dr. Ngirente ati “Uku kwiyongera kw’inganda n’umusaruro wazo bifite uruhare rufatika mu iterambere ry’ubukungu bw’igihugu cyacu. Uruhare rwazo ahanini rugaragarira mu gusimbuza ibyo dutumiza mu mahanga, guhanga imirimo, kongera ingano y’ibyoherezwa mu mahanga no kwinjiza imisoro.”
U Rwanda rwashyize imbaraga mu kongerera agaciro ibyo rwohereza hanze, ndetse agaciro k’ibicuruzwa byongerewe agaciro rwohereje mu mahanga, harimo ibikomoka ku bihingwa ngandurarugo kavuye kuri miliyoni 71$ kagera kuri miliyoni 141$ mu 2024.
Umusaruro w’ibindi bicuruzwa harimo amabuye y’agaciro, ibikoresho by’ubwubatsi n’imyenda wavuye kuri miliyoni 146 $ mu 2017 ugera kuri miliyari zirenga 1,72$ mu 2024.
Umusaruro w’ibihingwa ngengabukungu ugizwe n’ikawa, icyayi n’ibireti na wo wongerewe agaciro, wavuye kuri miliyoni 283 $ ugera kuri miliyoni 442 $ mu mwaka wa 2024, bivuze ko wiyongereye ku kigero cya 56%.
Urwego rw’inganda zitunganya ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi ni rwo rubarizwamo inganda nyinshi, kuko harimo inganda nini 85 n’into 908, mu gihe inganda zikora ibikoresho bitandukanye nini ari 91, inganda nto zikaba 398, inganda zikora ibikoresho by’ubwubatsi nini ni 38, mu gihe into ari 82.

INZIRA.RW