Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko inyigo yo kubaka umujyi utangiza ibidukikije mu murenge wa Kinyinya yarangiye ndetse ab’inkwakuzi batangiye gusaba kuhubaka.
Ni umushinga wo kubaka Umujyi utangiza Ibidukikije wiswe Green City Kigali, uzashyirwa mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 3 Nzeri 2024, mu kiganiro n’itangazamakuru cyateguwe n’Umujyi wa Kigali nibwo hatangarijwe itangizwa ry’uyu mushinga.
Umushinga wa Green City Kigali, inyigo yawo igaragaza ko uzubakwa ku buso bwa hegitari 600 mu murenge wa Kinyinya akarere ka Gasabo.
Umuyobozi ushinzwe Igenamigambi mu Mujyi wa Kigali, Marie Solange Muhirwa, yavuze ko ari ahantu hazaba hubatswe inzu zishobora guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, ahazakoreshwa ibikoresho bitangiza ibidukikije mu kuzubaka.
Ati “Twifuje ko twagira umujyi cyangwa agace umuntu yabonamo ibintu byose akenera nk’ishuri ry’umwana, aho umuntu yabona akazi, ahantu umuntu yakwivuriza, aho yahaha, ibyo byose ukabibona udakoze urugendo rw’iminota irenze 15.”
Muri rusange Umushinga wa Green City Kigali uzakorerwa mu Tugari twa Gasharu na Murama, aho hazagabanywamo uduce (Quartiers) 18, aho buri kamwe kazajya kaba gafite ibikenerwa byose.
Marie Solange Muhirwa yasobanuye ko uyu mushinga wa Green City Kigali uzubakwamo inzu ziciriritse n’abaturage bisangamo.
Yagize ati “Twifuza ko twajya dukora inzu ziciriritse kandi tugakoresha ibikoresho dusanga aho, kandi akaba ari inzu zijyanye n’umuco wacu.”
Umujyi wa Kigali utangaza ko abaturage batuye i Kinyinya ahazakorerwa uyu mushinga by’umwihariko abafite ubushobozi bemerewe kubaka bagendeye ku gishushanyo mbonera.
Ku rundi ruhande ariko, abadashoboye kwiyubakira bijyanye n’igishushanyo mbonera, bazajya bahagurisha hubakwe n’abafite ubushobozi.
Ibijyanye n’ibikorwaremezo birimo amashuri, amavuriro, amasoko, ibibuga by’imikino n’ibindi bitandukanye bizubakwa n’Umujyi wa Kigali, ndetse abazaba batuye muri Green Kigali City ibyo bacyenera byose birimo n’akazi bazajya babisanga muri aka gace bazaba batuyemo.
Mu bindi bikubiye aha hantu nuko hazoroshywa uburyo bw’ingendo, aho hazaba hakoresha imodoka zikoresha amashanyarazi ari nazo zitangiza ibidukikije, by’umwihariko abaturage bagashobora gukora ingendo bakoresheje amagare kuko ubuhaname buzajya bugabanywa, mu rwego rwo korohereza abantu kugenda bifashishije ibinyamitende.
INZIRA.RW
Amafoto: RBA