Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwitenganyirize mu Rwanda, RSSB cyatangaje ko umutungo wacyo wageze kuri tiriyari 2 z’amafaranga y’u Rwanda, aho umutungo mbumbe wacyo wiyongereho 7% mu mezi atandatu.
Ibi byatangajwe na RSSB mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuwa Gatatu tariki 27 Werurwe 2024, ikiganiro cyibanze ku buryo iki kigo cyitwaye mu mezi atandatu ya mbere y’umwaka wa 2023-2024.
Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwitenganyirize mu Rwanda, RSSB yagaragaje ko yungutse ku izamuka ry’inyongera ya 6% ugereranyije n’amezi atandatu y’umwaka washize.
Umuyobozi mukuru wa RSSB, Mugemanshuro Regis yatangaje ko umunyamuryango ahora ku isonga mu byo bakora byose, yemeza ko kuba umutungo ucunzwe n’iki kigo wiyongera bifite inyugu bakora umunyamuryango ahora ku isonga, ashimangira ko kuba umutungo ucunzwe n’uru rwego wiyongera bifite inyungu.
Rugemanshuro yagize ati “Kimwe mu byiyongereye ni imikoreshereze ya serivisi z’ubuvuzi, by’umwihariko umubare w’ibitaro wariyongereye, ahagurishirizwa imiti hariyongera, ibi bikerekana ko hari imirimo mishya igenda yandikwa mu buryo bw’amategeko.”
RSSB yerekanye ko abanyamuryango bayo biyongereyeho 14% bituma hiyongeraho amafaranga agera kuri miliyari 88Frw kuva muri Nyakanga kugeza mu Kuboza 2023.
Ni mu gihe imisanzu y’abanyamuryango mu mwaka wa 2023 yazamutseho 10% igera kuri miliyari 191Frw ugeraranyije n’umwaka washize.
Kuri ubu umubare w’Abanyarwanda batanga ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Sante) warazamutse n’ahatangirwa serivisi z’ubuzima hariyongereye.
NIYIKIZA Nichas/INZIRA.RW