Koperative Umwalimu Sacco yiyemeje gufasha abanyeshuri basaga 8,500 gufatira ifunguro ku ishuri mu gihe cy’imaka ibiri biciye muri gahunda yiswe “Dusangire Lunch”.
Ubuyobozi bw’Umwali Sacco bwatangaje ko bwiyemeje gutanga umusanzu wabwo mu kugaburira abana ku ishuri, aho bemeye ko mu gihe cy’imyaka ibiri bazatanga umusanzu wo kubagubira abanyeshuri basanga 8,500.
Umwalimu Sacco wagaragaje ko wakoze ibi mu rwego rwo gufasha abana kugera ku nzozi zabo, bacyemura inzitizi zishobora gutuma abana bata ishuri kuko batabashije kubona uburyo bwo gufatira ifunguro ku ishuri.
Ibi Umwalimu Sacco wakoze bikaba biri muri gahunda ya Minisiteri y’Uburezi aho ababyifuza batanga umusanzu wabo wunganira leta mu kugaburira ku ishuri abana. Ni gahunda MINEDUC ifatanyamo na MoMo aho ukanda *182*3*10*3# ubundi ugatanga umusanzu wifuza wakunganira gahunda yo gufatira ifunguro ku ishuri.
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), yatangije uburyo yise ‘Dusangire Lunch’, aho buri muntu ashobora gutera inkunga gahunda yo kugaburira abana ku ishuri mu bushobozi afite akoresheje telefone igendanwa.
Ni uburyo MINEDUC yatangije kuri uyu wa 12 Mata 2024 binyuze mu bukangurambaga yise ‘Ndi Ready’ cyangwa se nditeguye.
Ubu buryo bwatangirijwe muri GS Kacyiru II mu Mujyi wa Kigali. Buzashyirwa mu bikorwa ku bufatanye na Koperative Umwalimu SACCO ndetse izaba irimo konti izajya ibikwaho izo nkunga ndetse na Mobile Money Rwanda izajya inyuzwaho inkunga ya buri muntu nta kindi kiguzi binyuze ku gukanda *182*3*10#.
Ubwo yatangizaga iyi gahunda, Minisitiri w’Uburezi, Dr Twagurayezu Gaspard yavuze ko gahunda ya ‘Dusangire Lunch’ igamije gushishikariza Abanyarwanda bose by’umwihariko ababyeyi gushyigikira kugaburira abana ku mashuri.
Yavuze kandi ko kugaburira abana ku ishuri ari gahunda Leta yashyizemo ingufu kandi ko itanga umusaruro ku mibereho no ku mitsindire y’abanyeshuri.
Minisitiri w’Uburezi yavuze ko kuva gahunda yo kugaburira abanyeshuri ku mashuri yakwiyongeraho n’abiga mu mashuri abanza, hamaze guterwa intambwe ishishimishije aho abagaburirwa ku ishuri ku manywa bose bagera kuri 3,918,579 bavuye kuri 639, 627 bariho mbere yo kongeraho abo mu mashuri abanza.
INZIRA.RW