Umwami wa Eswatini, Mswati III, yasobanuriwe imikorere y’urubuga Irembo rufasha abanyarwanda kubona serivise byoroshye hakoreshejwe ikoranabuhanga.
Mu biganiro by’iminota igera kuri 30, umwami Mswati III akigera ku cyicaro cya Irembo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 12 Kanama 2024, yaganiriye n’itsinda ry’abakozi b’iki kigo gitanga serivisi hifashishijwe ikoranabuhanga.
Umwami Mswati III yakiriwe n’uwahoze ari Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula na Irere Claudette wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi.
Mu biganiro bagiranye, Umwami Mswati III yagaragarijwe imikorere y’uru rubuga ndetse kandi anagaragaza ubushake bwo gukorana na Leta y’u Rwanda mu rwego rw’ikoranabuhanga.
Ambasaderi wa Eswatini mu Rwanda ufite ibiro muri Mozambique, Mlondi Dlamini, yavuze ko barebeye hamwe uko ibihugu byombi byagira imikoranire mu bijyanye n’ikoranabuhanga, nk’uko tubikesha RBA.
Yagize ati “Turashima Leta y’u Rwanda by’umwihariko Ikigo Irembo cyazanye iyi gahunda, ari na yo mpamvu turi kureba uko twagira icyo tucyigiraho ndetse n’u Rwanda nk’igihugu.’’
Yongeraho ati “Mu by’ukuri bimwe mu byo ibiganiro byacu byagarutseho ni ukurebera hamwe uko hakemurwa ibibazo bijyanye n’ihuzanzira ry’ikoranabuhanga, binyuze mu bufatanye nk’uburyo ibihugu bya Aziya byihuza muri iyo nzira. U Rwanda hari aho rumaze kugera, tuzarwigiraho duhereye kuri ibyo byagezweho nibiba ngombwa ko habaho ayo masezerano y’ubufatanye muribyo tuzabikora, ni nabwo buryo.”
Umuyobozi wa Irembo, Israel Bimpe, yahishuye ko mu biganiro bagiranye, hari umusaruro impande zombi zakwitega mu bufatanye bujyanye no guteza imbere urwego rw’ikoranabuhanga.
Ati “Twaganiriye ku bufatanye twakora muri urwo rwego n’uko twakorana kugira ngo ibyo twagezeho hano mu Rwanda n’ibindi bihugu bibigereho.”
Umwami Muswati III ari mu ruzinduko mu Rwanda aho ari no mu bakuru b’ibihugu basaga 20 bari bitabiriye Umuhango wo kurahira kwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, wabereye muri Stade Amahoro, ku Cyumweru, tariki ya 11 Kanama 2024.
INZIRA.RW