Urubyiruko 66 rurimo 40 b’abagore bahagarariye uturere 18 two mu Ntara zose z’igihugu, rwasoje amahugurwa y’ibyumweru bitandatu agamije kuruha ubumenyi ruzifashisha mu guhugura ba rwiyemezamirimo bakiri bato.
Bahuguwe n’Umuryango Mpuzamahanga ukorana n’urubyiruko, abari n’abategarugori mu gufasha umuryango nyarwanda gukoresha ikoranabuhanga no guhanga udushya hagamijwe iterambere, DOT Rwanda.
Abo bahuguwe basabwe kuba abafashamyumvire bazaha ubumenyi ba rwiyemezamirimo bato mu gukoresha ikoranabuhanga bateza imbere ubucuruzi bwabo, basabwe kandi kuba icyitegererezo mu guharanira iterembere ry’aho batuye no kuba abajyanama mu bijyanye n’ubushabitsi, kandi bigakorwa mu gihe cy’umwaka umwe.
Nyuma y’ayo mahugurwa, biteganyijwe ko urwo rubyiruko ruzakorana na DOT Rwanda mu mishinga yayo mishya “Daring to Shift” na Digital Skills For Business (DS4B) muri gahunda yo kuzahura abari mu bucuruzi bagizweho ingaruka na Covid 19.
Abazafashwa muri iyo gahunda bazahabwa ubumenyi bwo gukoresha ikoranabuhanga mu bikorwa byabo by’ubucuruzi bya buri munsi.
Umwe mu rubyiruko rwahuguwe witwa Ineza Pascaline wo mu Karere ka Rulindo yasobanuye ko muri aya mahugurwa akuyemo ubumenyi bwinshi burimo n’ubujyanye no kubyaza umusaruro amahirwe abandi babona nk’ibibazo.
Yagize ati “Mu byo nize harimo kumenya kubyaza umusaruro amahirwe abandi babona nk’ibibazo ndetse no gushaka ibisubizo birambye ku bibazo byugarije umuryango nyarwanda.
Njye na bagenzi banjye twungutse ubumenyi mu bijyane no kuzamura ubushabitsi binyuze mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga. By’umwihariko abari n’abategarugori ubu twifitiye icyizere cyo kuzana impinduka ndetse no kuba urugero rwiza kuri bagenzi bacu aho dutuye.”
Migambi Jean wo mu Karere ka Ngororero nawe witabiriye ayo mahugurwa, yavuze ko ubumenyi bahungukiye ari bwinshi, kandi ngo biteguye kutabwihererana ahubwo bakabusangiza abari mu rwego rw’ubucuruzi bakabubyaza umusaruro.
Ati “Twungutse ubumenyi bwo gufasha ba rwiyemezamirimo baciriritse guhitamo ikoranabuhanga ribabereye bityo tukabafasha kumenya kurikoresha hagamijwe kongera inyungu z’ibikorwa byabo. Natwe nk’abafashamyumvire twatangiye imishinga twifashishije ikoranabuhanga.”
Robert Mwesigwa, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko (NYC), yabwiye urwo rubyiruko ko amahirwe rwagize yo gukorana na DOT Rwanda ari umwanya mwiza wo kuzana impinduka aho batuye no kuba umusemburo w’iterambere.
Ati “Muzirikane kumenya gufata icyemezo ariko biri mu nyungu z’abo mushinzwe no kugira uruhare mu iterambere ryabo.”
Uwamutara Violette, Umuyobozi wa DOT Rwanda, yashimye uburyo urwo rubyiruko rwitwaye mu mahugurwa bamazemo ibyumweru bitandatu bishize, abasaba gusangiza ba rwiyemezamirimo bato ubumenyi bavomye, bagateza imbere ubushabitsi bwabo bifashishije ikoranabuhanga.
Yagize ati “Mugiye gufasha ba rwiyemezamirimo bato cyane cyane abari n’abategarugori gutinyuka bagakoresha ikoranabuhanga kugira ngo bazamure ibikorwa byabo ndetse bahangane n’imbogamizi baterwaga no kuba batari bafite ubumenyi mu kurikoresha.
DOT Rwanda izakomeza kubaba hafi nk’abatoza ndetse n’abafashamyumvire ibaha ubumenyi bwisumbuyeho buzabagirira akamaro ndetse no mu kubona amahirwe ku isoko ry’umurimo cyangwa gutangira imishinga izana impinduka nziza aho mutuye. ”
Umuryango DOT Rwanda umaze imyaka isaga 10 ufasha urubyiruko kwiteza imbere binyuze mu guhanga udushya n’ikoranabuhanga.