MTN Rwandacell Plc n’Ikigo cy’Ikoranabuhanga, HeHe Ltd, bahembye ba rwiyemezamirimo babiri bakiri bato, bafite imishinga y’indashyikirwa mu buhinzi.
Ba nyiri imishinga yombi yatsinze bahembwe amafaranga y’u Rwanda Miliyoni 3. Abo ni Niyidukunda Mugeneye Frozy ufite uruganda rwa AvoCare, rubyaza avoka amavuta ndetse na Rwema Christian ufite ikigo yise SanCoffee gicuruza ikawa mu Rwanda no mu mahanga.
Iri rushanwa risanzwe ritegurwa n’ikigo HeHe Ltd, iry’uyu mwaka wa 2021 rikaba ryaratewe inkunga na MTN Rwandacell Plc rikaba ryaribanze kuri ba rwiyemezamirimo bakiri bato bashoye imari mu buhinzi.
Mark Nkurunziza, Umuyobozi ushinzwe Icungamutungo muri MTN Rwandacell Plc, yatangaje ko batewe ishema no gushyigikira urubyiruko ruri mu buhinzi.
Yagize ati “Twishimiye gufatanya na HeHe muri iyi gahunda yo gutera inkunga ubucuruzi buto n’ubuciriritse bwibanda ku buhinzi mu kubufasha gucuruza ibicuruzwa binyuze mu buryo bw’ikoranabuhanga (e-Commerce).
Twabonye ingaruka Covid-19 yagize ku bucuruzi muri rusange, ni yo mpamvu ari ngombwa kwitabira ibikorwa by’ikoranabuhanga nka bumwe mu buryo bwo kwigobotora iki cyorezo.”
Ilibagize Clarisse uyobora HeHe Ltd yashimye cyane MTN Rwandacell Plc ku nkunga yateye iki gikorwa kigamije guteza ingabo mu bitugu ba rwiyemezamirimo by’umwihariko bakiri bato.
Ati “Twishimiye ubufatanye twagiranye na MTN Rwandacell Plc, twizeye ko iyi nkunga izafasha ba rwiyemezamirimo kurushaho kwagura ibikorwa byabo, ari nako bateza imbere gahunda ya ‘Made in Rwanda.”
Yaba Rwema na Niyidukunda bahawe ibihembo bose bishimiye iyo nkunga batewe, bavuga ko bazayifashisha mu kwagura ibikorwa byabo.