Urubyiruko rw’u Rwanda rugera ku bihumbi 20 rwishimiye amahirwe mashya yo kongererwa ubumenyi mu by’ikoranabuhanga, binyuze muri gahunda nshya yatangijwe n’Urwego rushinzwe Ikoranabuhanga mu Rugaga rw’Abikorera.
Iyi gahunda yiswe “Digital Talent Program” yatangijwe ku wa 26 Gashyantare 2025, izamara imyaka ibiri, igamije gufasha urubyiruko kubona akazi no kwihangira imirimo, izahera mu turere 15 tw’u Rwanda.
Mu cyiciro cyayo cya mbere, izatangirira mu bigo by’urubyiruko bitanu. Uburyo bwo kwigisha buzatangwa hifashishijwe ikoranabuhanga, uburyo bw’iyakure ndetse n’amahugurwa imbonankubone.
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Iradukunda Yves, yavuze ko iyi gahunda ari igisubizo ku iterambere ry’igihugu.
Ati “Isi iragenda itera imbere kandi bigaragara ko urubyiruko rwacu rukeneye ubumenyi mu ikoranabuhanga. Ibi bizabafasha kubona akazi haba mu Rwanda cyangwa hanze y’igihugu ndetse binabafashe kwihangira imirimo binyuze mu guhanga udushya.”
Yongeyeho ko intego y’igihugu ari uko muri iyi myaka itanu hazigishwa abantu miliyoni imwe kugira ngo bazabe bafite ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo, haba imbere mu gihugu ndetse no ku rwego mpuzamahanga.
Yavuze ko ikoranabuhanga ari imwe mu nkingi z’iterambere rigezweho, kuko rifungura amahirwe menshi aho umuntu ashobora kwiga no gukora akazi aho ari hose, akungukira mu bufatanye n’ibigo bitandukanye ku isi.
Umuyobozi ushinzwe iby’ikoranabuhanga mu Rugaga rw’Abikorera mu Rwanda, Ntale Alex, na we yagaragaje amahirwe akomeye ari mu ikoranabuhanga.
Ati “Amahirwe yo mu ikoranabuhanga ntiyagusaba kwambuka imipaka cyangwa kwiruka hirya no hino. Iyo ubonye ubumenyi bukwiye, Isi uyibyaza umusaruro wiyicariye. Nubwo tudakora ku nyanja, ikoranabuhanga riduha ubushobozi bwo kuroba mu nyanja.”
Niyomugabo Gilbert, umwe bitabiriye, yavuze ko izabafasha kongera ubumenyi mu gukoresha mudasobwa no kumenya neza uburyo murandasi (internet), ishobora kubyazwa umusaruro.
Yagaragaje ko benshi bahuraga n’imbogamizi zijyanye no kutabona amahugurwa ahagije, bityo ko iyi gahunda igiye kuba igisubizo gikomeye kuri bo.
Biteganyijwe ko nibura 20% by’abazarangiza muri gahunda ya “Digital Talent Program” bizabafungurira amahirwe yo kubona akazi.

Angelique MUKESHIMANA/INZIRA.RW