Urubyuruko rukora umwuga w’ubuhinzi rwasabwe kubikora kinyamwuga rukongera ubumenyi kuko byabafasha kongera umusaruro bakuramo.
Ibi byagarutsweho mu nama mpuzamahanga yiga ku kubyaza inyugu ubuhinzi yateraniye i Kigali kuwa 26 Werurwe 2024, inama biteganyijwe ko imara iminsi itatu hashakirwa hamwe icyokorwa ngo hakorwe ubuhunzi buvuguruye kandi umugabane w’Afurika ukihaza mu biribwa.
Urubyiruko rukora ubuhinzi rwitabiriye iyo nama rwekanye ikibazo cy’uko kuba ubutaka budahagije ari imwe mu mbogamizi ruhura nazo kandi bituma hataboneka umusaruro uhaza isoko.
Umuyobozi wa Africa Organization of Technology in Agriculture (AOTA), Isaac Kagara yavuze intego nyamukuru y’iyi nama ari ugushakira hamwe umuti w’ibibazo bigaragazwa n’urubyiruko rukora ubuhinzi.
Ati “Twafashe abanyeshuri bacyiga ariko batangiye kugira imishinga ku buryo tugiye gutangira kubaha amahugurwa, dufatanya n’abafatanyabikorwa no kubashakira igishiro kugira ngo mishinga yabo ibyazwemo ubucuruzi.”
Umuyobozi Mukuru ushinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Patrick Karangwa, yagaragaje ko hari ingamba zitandukanye zizatuma urubyiruko rukora ubuhinzi kinyamwuga.
Ati “Urubyiruko n’abategarugori usanga bafite amahirwe menshi, kandi usanga kongera ubumenyi n’ubushobozi bwabo biri mu byo dushyize imbere. Hari uburyo bicishijwe mu kigo cy’Igihugu gishinzwe ubushakashatsi n’Iterambere, nta muntu w’urubyiruko n’umwe uba uhejwe gukorana nacyo, aho gikorera no mu mashami yacyo.”
Kuri ubu mu Rwanda hari imishinga 1300 yakozwe n’urubyirungo rusaga ibihumbi 12 rukora imirimo y’ubuhinzi n’ubworozi.
NIYIKIZA Nichas/INZIRA.RW