Urubyiruko rwibukijwe ko guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi bikozwe kinyamwuga ari kimwe mu byarufasha kwiteza imbere, ubukene n’ubushomeri bigahinduka amateka.
Ni ubutumwa uru rubyiruko rwahawe ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’urubyiruko tariki ya 20 Kanama 2021.Ubusanzwe uyu munsi wizihizwa tariki ya 12 Kanama buri mwaka ku isi yose, bivuze ko ku ruhande rw’u Rwanda kuwizihiza byigijwe inyuma gato ndetse unizihizwa hifashishijwe ikoranabuhanga kugera icyorezo cya Covid-19.
Mu kwizihiza uyu munsi mukuru, hagarutswe ku byafasha urubyiruko kwiteza imbere muri ru-sange, by’umwihariko rusabwa kubyaza umusaruro amahirwe y’iterambere ari mu rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi, hagamijwe iterambere rinafasha abatuye isi kubona ibibatunga bihagije.
Gasaro Murangwa Martine, Umuyobozi w’Urubyiruko muri Kiliziya Gatolika, yavuze ko ubuhinzi n’ubworozi bishyizwemo imbaraga n’urubyiruko, ubukene n’ubushomeri byahinduka amateka.
Yagize ati “Rubyiruko, ubuhinzi n’ubworozi bikozwe kinyamwuga ni umusingi w’iterambere rirambye. Guhanga udushya mu buhinzi n’ubworozi bizatanga amahirwe mu rubyiruko yo kurandura ubukene n’ubushomeri kandi bidufashe kubungabunga ibidukikije. Imbaraga z’urubyiruko, igisubizo cy’ubuzima bwiza n’ejo heza h’u Rwanda.’’
Ibi kandi byashimangiwe n’Umuhuzabikorwa wungirije w’Ihuriro ry’Urubyiruko mu Karere ka Karongi, Agasaro Aurore, wasabye urubyiruko gushyira imbaraga mu buhinzi buvanze n’ikoranabuhanga nk’igisubizo kirambye cyo kwiteza imbere ku kibazo cy’ibiribwa bike ku isi.
Yagize ati “Urubyiruko dukora ubuhinzi n’ubworozi, duhagurukire gutanga umusanzu mu kwihaza mu biribwa, duhinga/tworora mu buryo bw’umwuga. Ubumenyi mu ikoranabuhanga dufite tubukoresheje neza twakemura burundu ikibazo cyo kwihaza mu biribwa, tukabungabunga umubumbe dutuye.’’
Mu butumwa yageneye umunsi mpuzamahanga w’urubyiruko, Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame, yasabye urubyiruko guharanira guhora rushaka ubumenyi burufasha kwiteza imbere no gushaka ibisubizo ku bibazo byugarije sosiyete.
Yagize ati “Mushishoze, murebe ibibakikije, muhore mwihugura kugira ngo musobanukirwe ukuri ku mikorere y’isi. Ubumenyi n’uburambe mugenda mwunguka bibabere umwambaro ubaranga n’itabaza ribamurikira mu nzozi n’ibikorwa byo kwiteza imbere no guteza imbere abandi.’’
Umunsi mpuzamahanga w’urubyiruko wemejwe n’Umuryango w’Abibumbye mu 2000, nyumnk’umwanya wihariye wo kuzirikana uruhare rw’urubyiruko mu bikorwa bihindura ubuzima bw’abantu no kurukangurira kurushaho gutanga umusanzu mu guhindura imibereho y’abatuye Isi.
Naho uru rwego rw’ubuhinzi urubyiruko rwasabwe kwitabira rukorwamo n’abangana na 70%. Ubushakashatsi bwakozwe n’ihuriro ry’urubyiruko rwize ubuhinzi n’ubworozi (RYAF) bwagaragaje ko urubyiruko rungana na 12% ari rwo rugaragara mu makoperative y’ubuhinzi hirya no hino mu gihugu, umubare ukiri hasi cyane.
yandanxvurulmus.5Go6T8jM1yfa