Urubyiruko rwo mu Rwanda rwasabwe gutanga umusanzu mu birebana n’ikoranabuhanga ryifashishwa mu buvuzi kuko ari rwo mizerero y’ejo hazaza ku Rwanda.
Kuri ubu u Rwanda rurifuza kubaka urwego rw’ubuvuzi ruteye imbere ari nayo mpamvu inzego zitandukanye z’ubuzima ziri gukora ibishoboka kugira ngo uru rwego ruhindurwe ku rwego mpuzamahanga.
Kugera kuri izo ntego birasaba ko ubuvuzi bushingira ahanini ku ikoranabuhanga ari naryo risabwa gukoreshwa kugeza ubu kandi urubyiruko ruri mu bubakiweho ibikorwa byo guteza imbere ikoranabuhanga.
Ubundi mu gishushanyo mbonera cy’ubukerarugendo bw’u Rwanda, kigaragaza ko muri 2050 nibura u Rwanda ruzaba rufite ubukerarugendo buteye imbere kandi harimo n’ubushingiye ku buvuzi.
Ni ukuvuga ko umubare w’abakora ibikorwa by’ubukerarugendo uziyongera hashingiye cyane cyane ku kuba ruzaba rufite urwego rw’ubuvuzi ruteye imbere ndetse no kuba hari ubuvuzi budapfa kubonekera muri Afurika.
Abakora mu nzego z’ubuzima ndetse n’ikoranabuhanga muri rusange kuri uyu wa Kane tariki ya 2 Kamena 2022 bavuze ko ubumenyi bw’urubyiruko bukenewe cyane kugira ngo bafashe mu guhanga udushya mu kureba uburyo ikoranabuhanga ryakoreshwa mu rwego rw’ubuvuzi.
Ibi byagarutsweho mu nama mpuzamahanga yahuje ibigo birebana n’ikoranabuhanga rikoreshwa mu rwego rw’ubuvuzi ndetse abashakashatsi n’urubyiruko.
Uru rubyiruko rwasabwe guhanga udushya mu ikoranabuhanga rikoreshwa mu buvuzi kugira ngo uru rwego rubashe gutezwa imbere kurushaho.
Umwe mu rubyiruko rufite umushinga urebana n’ikoranabuhanga Iraguha Ndoli Peace yavuze ko ikoranabuhanga rye ryifashishwa mu gukumira indwara zitandura maze abaturage bagafashwa kubona amakuru.
Yavuze ko bakoresha uburyo bwifashishwa kuri telefone, bigafasha mu gutanga amakuru atandukanye yerekeye ku ndwara runaka.
Bafite ‘Aplication’ ishyirwa muri telefone ndetse n’uburyo bwo gukanda imibare kuri telefone bitewe n’ibimenyetso ufite cyangwa indwara ufite bikaba byagufasha kubona amakuru yisumbuye.
Umuyobozi ushinzwe ikigo Norrsken, Murasira Pascal yavuze ko hari imbogamizi akenshi urubyiruko rukora mu ikoranabuhanga ruhura nazo zishingiye ahanini ku mikoro kandi nta bafatanyabikorwa bahagije babafasha kugera ku iterambere ryifuzwa.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima Lt Col Dr. Tharcisse Mpunga yavuze ko u Rwanda rwashyize imbere ibijyanye no guhanga udushya mu ikoranabuhanga ryakoreshwa mu rwego rw’ubuvuzi.
Yakomeje agira ati “Uyu munsi tuvugana Zipline imaze kugera ku bihugu nka bitatu byo muri Africa , nka Ghana bamaze kugiramo uruhare runini cyane , hari n’ibihugu bashaka gukorana nka Ethiopie , abantu babikoramo ni abanyarwanda.”
Yavuze ko mu bikorwa nk’ibi byo guteza imbere ikoranabuhanga hasabwa imbaraga z’urubyiruko.
Mu mpera za 2021, mu irushanwa ryari ryateguwe na Minisiteri y’Ikoranabuhanga ryahuje urubyiruko rufite imishinga y’ikoranabuhanga harimo Igitego Angelo washinze Kalisimbi Technology Solutions yitezweho impinduka mu buvuzi by’umwihariko kurwanya ikoreshwa ry’impampuro rishobora no gutuma amakuru y’umurwayi abura.
Uretse Igitego ariko hari n’abandi benshi bafite imishinga ikomeye y’ikoranabuhanga yitezweho kunoza imitangire y’ubuvuzi bugezweho kandi bunogeye mu gihe cyihuse.
Iyo uganiriye n’uru rubyiruko ruhuriza ku kuba rufite imbogamizi zishingiye ku mikoro yo kunoza imikorere y’ibyo rukora ndetse no kugorwa no kubona abaterankunga cyangwa abafatanyabikorwa cyane ko benshi batarumva neza ibirebana no gushora imari mu buvuzi.
Umuyobozi w’umuryango Novartis Foundation ukora ku bijyanye n’ubuzima n’imibereho y’abaturage, Dr. Anne Aerts avuga ko iyo ikoranabuhanga rikoreshejwe mu rwego rw’ubuvuzi bituma indwara imenyekana.
Aha yantanze urugero ku ikoranabuhanga rikoreshwa muri Leta zunze ubumwe za Amerika rifasaha abantu kumenya cyangwa kuvumbura udutsi two mu bwonko bizwi nka Stroke.
Kugeza ubu mu mishinga 30 irebana n’ikoranabuhanga mu buvuzi hagomba kuzatoranwamo izaterwa inkunga n’ikigo cy’abanyamerika Novartis mu gihe Abanyarwanda bafitemo imishinga 20.