Miliyari 2 Frw zashyizwe mu kigega giteza imbere imishinga mito n’iciriritse (BDF) zigamije gufasha imishinga y’urubyiruko ishyize imbere ikoranabuhanga mu buhinzi n’ubworozi.
Umuyobozi w’Ikigega giteza imbere imishinga mito n’iciriritse (BDF), Murwanashyaka Vincent, yatangaje ko hari arenga miliyari 2 Frw yagenewe gufasha urubyiruko rufite imishinga y’ikoranabuhanga mu bijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi.
Ibi yabitangaje ubwo mu karere ka Gakenke hafungurwaga uruganda rw’amata rwubatswe binyuze mushinga wa Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi wa CDAT, ugamije kugeza ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi ku masoko.
Umuyobozi wa BDF, Murwanashyaka yavuze ko mu buryo bwihariye, hashyizweho inkunga igenewe urubyiruko rufite ibitekerezo by’ikoranabuhanga mu buhinzi n’ubworozi.
Ati “Dufite miliyari 2 Frw zagenewe urubyiruko ruzazana ikoranabuhanga mu buhinzi n’ubworozi. Urugero ni nk’abazazana uburyo bwo kuhira ukoresheje imirasire y’izuba cyangwa uburyo bwo kugeza umusaruro ku masoko.”
Mu myaka ibiri ishize uyu mushinga wemereye inkunga ingana na miliyoni 600 Frw urubyiruko rufite imishinga y’ikoranabuhanga mu buhinzi n’ubworozi, ariko umaze gutanga miliyoni 117 Frw ku bashyize mu bikorwa ibyo basabwe.
BDF itanga inkunga ya 50% by’amafaranga yose nyir’umushinga akeneye.
CDAT ni umushinga watangiye gushyirwa mu bikorwa muri Mutarama 2023, aho watanze arenga miliyari 16 Frw uyanyujije muri BDF, kugira ngo atangwe nk’inkunga nyunganizi mu bikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi.
Muri rusange, kugeza ubu imishinga 242 ni yo imaze kwemererwa inkunga. Ni inkunga ingana na miliyari 8 Frw.
INZIRA.RW