Mu gihe rumwe mu rubyiruko rufite imishinga y’ubuhinzi n’ubworozi rudahwema kugaragaza inzitizi z’igishoro gike n’ubumenyi ku isoko no kongerera agaciro umusaruro w’ubuhinzi, asaga miliyari 2 Frw agiye gushyirwa mu mishinga y’urubyiruko ruri mu buhinzi n’ubworozi.
Ni gahunda igiye kugerwaho binyuze mu bigo bya Mastercard Foundation na Trade Mark Africa, ku bufatanye n’Impuzamiryango Pro-Femmes Twese Hamwe [PFTH], aho batangije ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga ‘VIBE’ ugamije gukemura ibibazo byagaragajwe no guhanga imirimo mishya hibandwa cyane ku rubyiruko, abagore ndetse n’abafite ubumuga.
Uyu mushinga ukazashyirwa mu bikorwa mu gihe cy’imyaka itanu aho miliyoni 2 $ [Asaga 2,589,138,000 Frw], azashorwa mu bikorwa byo guteza imbere no kwagura imishinga y’urubyiruko ikora ku kongeragaciro ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi hirya no hino mu gihugu.
Kuri uyu wa Gatatu ku ya 15 Gicurasi 2024, ubwo umushinga VIBE watangizwaga ku mugaragaro, Umuyobozi Nshingwabikorwa wungirije muri Pro Femmes Twese Hamwe, Umubyeyi Marie Mediatrice, yagaragaje ko mu ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga hari gahunda nyinshi ziteganyije bitewe n’umwihariko wa buri mugenerwabikorwa.
Ati “Hari aho uzasanga mu byo bakora icyo bakeneye ari amakuru gusa, abandi bakeeyne amafaranga cyangwa ibikoresho cyangwa usange ahandi bakeneye umubare munini w’abakozi. Hari n’ubwo dushobora guhamagara abafite imishinga itaratangira ariko bafite icyo baheraho hakarebwa uko bafashwa.”
Muri iyi gahunda, abafite imishinga mito n’iciriritse ijyanye no kongera agaciro umusaruro w’imboga, imbuto n’indabo; uw’ubworozi bw’inkoko; uw’amata n’inyama ndetse n’uwo kongera agaciro k’umusaruro ukomoka ku bworozi bw’andi matungo nibo bazibandwaho.
Ibikorwa by’imbanziriza mushinga byatangiye mu 2023, bikaba biteganyijwe ko gahunda zo guhura no gufasha abagenerwabikorwa zizatangira muri uyu mwaka wa 2024.
Umuyobozi Mukuru wa VIBE, akaba anakorera Trade Mark Africa, Doreca Musenga, yasobanuye ko bazakora ibishoboka byose bagaherekeza iyi mishinga harimo no kubaha ubumenyi mu bijyanye n’imisoro n’amategeko.
Ati “Tuzatanga amakuru ku bisabwa byose mu gushyigikira ubushabitsi, amahugurwa, tukabigisha ibijyanye n’imisoro n’amategeko yunma hakazamo n’igice cy’ubuvugizi tukabashakira uburyo tubahuza n’abaguzi bibarinda ibihombo.”
Uyu mushinga uteganyijwe kuzagirira akamaro abarenga ibihumbi 20 aho 70% bagomba kuba ari abakobwa n’abagore bari hagati y’imyaka 16 na 35, 5% bakaba ari abafite ubumuga, mu gihe abandi bangana na 5% bagomba kuba ari impunzi. nyuma yawo hazaba hahanzwe utuzi dushya 44,930.
Muri iyi gahunda abafite imishinga yongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, biteganyijwe ko bazafasha abanyarwanda benshi kungukiramo kuko hazahangwa imirimo mishya 14,250 ingana na 70% by’iyitezwe guhangwa mu mushinga wose.
INZIRA.RW