Ubuyobozi bwa sosiyete icuruza amazi ya Jibu bwatangaje ko guhera tariki ya 26 Mata 2024 ibiciro by’amazi bizahinduka.
Ibi bikubiye mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa 22 Mata 2024, n’ubuyobozi bwa Jibu Co Rwanda.
Muri iri tangazo ryamenyesheje abasanzwe bagura amazi ya Jibu ibiciro bizahinduka, bati “Jibu Co Rwanda irabashimira kuba muri abakiriya b’agaciro kuri twe. Twifuzaga kubamenyesha ko ibiciro by’amazi ya Jibu bizahinduka guhera tariki ya 26 Mata 2024.”
Ibi biciro byiyongeyeho amafaranga ari hagati ya 300 Frw na 200 Frw ku basanzwe bafite amacupa baba bifuza kuyongeramo.
Ku icupa rya litoro 20 ryari risanzwe ryongerwamo amazi ku 1,700Frw yashyizwe ku 2,000Frw. Naho Ijerekani ya litoro 20 yaguraga 1,700Frw nayo izajya igurwa ku 2,000Frw. Amazi yo mu icupa rya Jumbo litiro 20 nayo yavuye ku 1,900 agirwa 2,000Frw.
Ni mugihe ijerekani ya litiro 10 yaguraga 1,000Frw izajya igurishwa 1,200Frw, naho iya litiro 5 yagurishwaga 800 izajya igurwa 1,000Frw.
Ubuyobozi bwa Jibu Co Rwanda bwashimiye ubufatanye bw’abakiriya babo, ndetse bavuga ko abagira ibindi bibazo bakegera aho iki kigo gikorera.
INZIRA.RW