Uruganda rukora sima, CIMERWA rwatangaje ko rwaguze burundu Uruganda rwa Prime Cement twari rusazwe rukora sima mu rwego rwo gukomeza kwagura ibikorwa byarwo.
Uruganda rukora sima rwa CIMERWA rwegukana rugenzi rwaro rwa Primecement, aho CIMERWA yamaze kwegukana imigabane yose ya Prime Cement Ltd.
Umuyobozi Mukuru w’isoko ry’imari n’Imigabane, RSE, Pierre Celestin Rwabukumba, yatangaje ko bamenyeshejwe na CIMERWA iby’ubu bugure mu cyumweru gishize.
Ati “Barabitubwiye mu cyumweru gishize, nibwo bigikorwa. Icyo bivuze kinini kiri kuri CIMERWA n’abanyamigabane bayo. Prime Cement yari umwe mu bantu bahanganye ku isoko. Iyo uguze umuntu mwari muhanganye ni ukwigarurira isoko. Mu mikorere National Cement Holdings Ltd baza bwa mbere baza kugura imigabane yabo mu Rwanda bavugaga ko baba bashaka kuyobora isoko aho bakorera hose kuko baba bashaka kugabanya ingano ya sima igihugu gikura mu mahanga.”
CIMERWA iteye iyi ntambwe nyuma yo kwegukanwa na ‘National Cement Holdings Limited’ ifite inganda za sima hirya no hino muri Afurika.Ni mu gihe Uruganda rwa CIMERWA rufite ubushobozi bwo gukora sima ingana na toni ibihumbi 600 mu mwaka.
Mu mwaka wa 2023 Uruganda rwa CIMERWA rwinjije Miliyari 103Frw, aya mafaranga akaba yariyongereyeho 11,9% by’ayo bari binjije mu mwaka 2022. Nyuma yo kwishyura imisoro, babaze inyungu basanga ingana na Miliyari 15.6 Frw, nk’uko raporo y’umwaka y’urwo ruganda yakozwe mu kwezi kwa Nzeri 2023 ibigaragaza. Ibi bigaragaza intambwe CIMERWA ugenda itera umwaka ku mwaka.
TUYISHIME Olive/INZIRA.RW