Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yemeje ko uruganda rwa Inyange rutunganya amata y’ifu ruherereye mu Karere ka Nyagatare, rwatangiye gukora mu Cyumweru gishize, rukazakenera litiro ibihumbi 600 z’amata ku munsi.
Ni uruganda rwatangiye kubakwa mu Ukwakira 2021, mu Murenge wa Nyagatare mu cyanya cyahariwe inganda cya Rutaraka. aho rwagombaga gutwara ingengo y’imari ya miliyari 45 Frw, rugakusanya amata aturuka mu turere twa Nyagatare, Gatsibo, Kayonza na Kirehe.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yahamije ko imirimo yo kubaka uru ruganda yarangiye ndetse rumaze iminsi mike rutangiye gukora.
Ati “Rwararangiye, rwatangiye no gukora. Rwose mu cyumweru gishize baratangiye. Ruzunganira ururi hano Rusororo rwa Inyange mu gukora amata, ariko ikirimo gishya ni uko hano bagiye gutunganya amata y’ifu. Arakenewe ku isoko ryacu ariko no ku isoko mpuzamahanga.”
Biteganyijwe ko uru ruganda ruzajya rukenera litilo ibihumbi 650 z’amata ku munsi.
Guverineri Rubingisa yavuze ko mu Ntara y’Iburasirazuba habarurwa inka zirenga gato ibihumbi 500, mu gihe umukamo w’amata zitanga ari litiro zirenga ibihumbi 320.
Ati “Hari icyizere ko azaboneka kuko dukeneye litiro ibihumbi 600 ku munsi. Ntabwo dukeneye amata azajya muri ruriya ruganda gusa nk’igihugu cyangwa nk’intara, dukeneye n’amata anyobwa, dukeneye n’amata avamo ibindi bicuruzwa nka yoghurt, fromage n’ibindi bikomoka ku mata.”
“Ibihumbi 600 ku munsi birahagije ku ruganda ku cyiciro bagiye gukoraho ariko ntabwo bihagije ku isoko, ni ugukomeza rero.”
Mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 19, nibwo Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yatangaje ko uruganda rw’amata y’ifu ruri i Nyagatare ruzafungurwa ku mugaragaro muri Mata 2024.
Umusaruro w’amata mu Rwanda wavuye kuri litiro ibihumbi 700 mu mwaka wa 2017, ugera kuri litiro zirenga miliyoni mu 2023.
Imibare yavuye mu ibarura rusange rya 2022 igaragaza ko mu gihugu hose habarurwa inka zirenga miliyoni 1,4.
INZIRA.RW
Millions of Free Traffic with AI Tools – https://ext-opp.com/AIVault