Muri gahunda yo guteza imbere ubuhinzi mu Rwanda hagamijwe kongera umusaruro hifashishijwe ikoranabuhanga, uruganda VW rwatangiye kugerageza imodoka zihinga zikoresha amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba.
Igikorwa cyo kugerageza izi modoka cyatangirijwe mu karere ka Bugesera.
Izi mashini zitezweho korohereza abahinzi guhinga ahantu hanini mu gihe gito kandi zikanabafasha gutwara umusaruro, nka kimwe mu byabagoraga.
Umuyobozi Nshingwabikorwa wa VW Rwanda Serge Kamuhinda mu kiganiro yagiranye na The New Times yagize ati “Izi mashini zikora imirimo myinshi icyarimwe, kuko zizafasha mu mirimo y’ubuhinzi, n’iya nyuma yo gusarura.
Mu zindi nyungu tubona mu gukoresha izi mashini harimo gutwara umusaruro, kuko abahinzi bo mu cyaro bagiraga ingorane zo gutwara umusaruro wabo, ariko izi mashini nabyo zirabikora kandi ku buryo bworoshye.”
Herbert Diess ukuriye Inama y’Ubutegetsi ya Volkswagen Group, yatangaje ko nyuma yo kugerageza izi mashini basanze zikora neza cyane, bakaba bizeye badashidikanya ko zigiye kugira uruhare mu kongera umusaruro no kugabanya imvune abahinzi bahuraga nazo.
Diess ati “Twatangiye umushinga wo kurengera ubuhinzi, ubuhinzi buzirana n’umwuka uhumanya wa CO2 aho abahinzi bashobora gusaba gukoresha e-tractor bagahabwa n’umushoferi uzobereye mu kuyikoresha.”
Igerageza ry’izi mashini mu Rwanda riri gukorwa bigizwemo uruhare n’Umuryango w’Abadage wita ku iterambere (GIZ) ndetse na Kaminuza y’u Rwanda binyuze muri Koleji yayo y’Ubumenyi.