Abakora mu rwego rw’ubuhinzi mu Rwanda barashimirwa cyane uburyo bataciwe intege n’icyorezo cya Covid-19 cyashegeshe izindi nzego, ahubwo bo bagakomeza gushyira imbaraga mu kazi kabo kugira ngo umusaruro utaba muke abantu bakabura ibyo barya.
Imibare itangwa n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare (NISR) igaragaza ko kuva Covid-19 yagera mu Rwanda umusaruro w’ubuhinzi utigeze uhungabana ahubwo wariyongereye, bitewe n’uko abahinzi bakomeje gushyira imbaraga mu kazi kabo bakabijyanisha no kwirinda icyo cyorezo.
NISR mu mibare yayo igaragaza ko mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka wa 2021, ubuhinzi bwazamutse ku kigero cya 7% ndetse bugira uruhare ku musaruro mbumbe w’igihugu rungana na 27%.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr.Mukeshimana Geraldine, avuga ko iyo abahinzi bataza gushyira imbaraga nyinshi mu kongera umusaruro wabo batitaye ku bihe by’icyorezo igihugu kirimo, abantu bari kwisanga bahanganye n’ibyorezo bibiri, ni ukuvuga icya Covid-19 ndetse n’icyo kubura ibiribwa.
Aho niho yahereye abashimira, ariko kandi anabasaba kutadohoka bagakomeza guharanira kongera umusaruro wabo kandi babijyanisha no gukomeza kubahiriza ingamba zo kwirinda Covid-19.
Yagize ati “Abahinzi bagaragaje gukora neza muri uyu mwaka n’uwawubanjirije, babasha kubona ibibatunga ndetse nibitunga igihugu, turabashishikariza gukomeza kugira ubwo bwirinzi ari na ko bongera umusaruro, ntabwo twahangana na Covid-19 ngo tunahangane n’icyorezo cyo kubura ibiryo, turabasaba ko bakomeza ubwirinzi kandi birinze neza ntaho bahurira n’iki cyorezo.”
Tuyishimire Odette, umwe mu bakorera ubuhinzi mu gishanga cya Gacurabwenge mu karere ka Kamonyi, avuga ko n’ubwo muri rusange Covid-19 yadindije abantu, bo nk’abahinzi baharaniye gukomeza gukora cyane kugira ngo umusaruro utazaba muke abantu bakicwa n’inzara.
Uyu mugore avuga ko ubuhinzi ari umwe mu myuga ifasha ba nyirayo n’igihugu muri rusange kwihutisha iterambere, akaba ari nayo mpamvu batadohoka muri ibi bihe ahubwo bagaharanira kongera umusaruro kugira ngo ibyo kurya bitazaba bike.
Yakomeje agira ati “Ubuhinzi mbuha agaciro kuko navutse ndi umuhinzi kugeza ubu, iterambere ndaribona kubera ubuhinzi.”
Undi muhinzi witwa Kabasinga Jeanne nawe yunze mu rya mugenzi we avuga ko bamaze gusobanukirwa uruhare rw’umwuga wabo mu iterambere ryabo n’iry’igihugu ndetse no mu mibereho myiza y’abaturage, bityo bakaba bazakomeza guharanira kongera umusaruro ngo abantu bihaze mu biribwa banasagurire amasoko.