Uwimana Jacqueline, umuturage wo mu karere ka Gasabo mu murenge wa Kinyinya, avuga ko mu mwaka w’1990 yari umurezi mu mashuri abanza kugera 1995, ariko kubera ko yabonaga amafaranga ibihumbi mirongo itatu y’u Rwanda yahembwaga icyo gihe atari amuhagije yahisemo guhagarika kwigisha ayoboka umwuga w’ubuhinzi.
Mu kiganiro twagiranye na Uwimana yatubwiye ko yashakaga kugira imishinga itandukanye ahanga ngo yiteze imbere mu gihe yari mu burezi ariko ntibimukindire kuko yabaga afite amafaranga make. Avuga ko nyuma yo gushaka umugabo mu mujyi wa Kigali yaje guhagarika uku kwigisha maze atangira gucuruza ibintu bitanduknye ibyo yita (Taka taka) y’inkweto n’ibindi… Nyuma ngo yakomeje kubona ko ubwo bucuruzi na bwo butamugeza ku ntego ye, maze mu mwaka w’1998,nyuma y’aho umugabo we amaze gupfa, atangira guhinga inyanya ndetse n’ibigori mu gishanga cya Kagugu.
Kuri ubu Uwimana avuga ko amaze kwiteza imbere biturutse kuri ubu buhinzi dore ko ngo abasha kwikemurira ibibazo we n’abana bane, birimo kwishyurira amashuri abana no gukemura ibindi bibazo bijya biza mu muryango. Avuga ko ibanga yakoresheje ari ukubyuka kare kandi agakora atikoresheje, dore ko ngo yabyukaga mu rukerera saa kumi akajya guhinga maze agataha saa moya z’ijoro.
Mu buhamya bwe kandi hari aho avuga ko hari igihe yajyaga ahura n’abarara irondo ry’umwuga, mu gihe yazindutse cyane maze bakamubuza kujya guhinga mu gishanga ngo kuko bari bafite impungenge ko harimo imbwa zamurya kubera ko yashakaga kujyayo saa munani z’ijoro.