Urubuga nkoranyambaga ruri mu zikoreshwa n’abantu benshi ‘Whatsapp’ rwatangaje ko mu minsi iri imbere rugiye gutangiza ikoranabuhanga rishya rizajya rituma amafoto n’amashusho umuntu yamaze kureba kuri Whatsapp azajya yisiba.
Ni uburyo bwahawe izina rya ‘view once’ buzajya bunafasha abafite ububiko buto muri telefoni zabo, kuko bimwe mu byo bohererezwa bizajya byisiba bitabaye ngombwa ko bigera mu bubiko bwa telefoni.
Ubuyobozi bw’uru rubuga nkoranyambaga bwemeza ko ubu buryo bushya kandi buzagira umwihariko mu gufasha abarukoresha kwizera no kugenzura umutekano w’amabanga yabo ku buryo budashidikanywaho.
Whatsapp yibukije abantu ko ibintu byose bohererezanya bitaba ari ngombwa ko bibikwa mu bubiko bwa telefoni, bikaba byatuma inatangira gukorana nabi.
Urugero rwatanzwe ni nk’umuntu urimo kugura imyenda mu iduka runaka akoherereza mugenzi we ngo amurebere ko aberewe, ubu butumwa burakenewe ako kanya bugitangwa ariko nyuma ntacyo buba bukimaze ku buryo nta n’impamvu yo kububika.
Naho igihe umuntu yohererejwe ibintu ariko ntabifungure, bwo biteganyijwe ko bizajya byisiba nyuma y’ibyumweru biriri.
Nubwo hari abantu benshi bagaragaje ko ubu buryo buziye igihe, hari bamwe mu bagize amashyirahamwe ashinzwe kurengera ubuzima bw’abana bagaragaje impungenge zuko ubu buryo bushya bushobora gutuma ubutumwa bwari kuzifashishwa nk’ibimenyetso bwisiba, bityo abasanzwe bakora ibyaha byiganjemo ibyo kubahohotera bakoroherwa no gusibanganya ibimenyetso.