Zimbabwe yashimiye u Rwanda nyuma ya toni 1000 z’ibigori iki gihugu cyahawe cyugarijwe n’amapfa.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu wa Zimbabwe, Daniel Garwe, yashimiye u Rwanda rwahaye igihugu cye inkunga ya toni 1000 z’ibigori, kuko bizaramira ubuzima bw’abatari bake mu bice bitandukanye byazahajwe n’amapfa.
Iyi nkunga yatanzwe kuri uyu wa Kane tariki 19 Nzeri na Ambasaderi w’u Rwanda muri Zimbabwe, Musoni James, ayishyikiriza Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu wa Zimbabwe, Daniel Garwe.
Ambasade y’u Rwanda muri Zimbabwe ibinyujije kuri X, yavuze ko Minisitiri Daniel Garwe yashimiye Perezida Paul Kagame, wahise atabara nyuma yo kumva akaga k’amapfa abaturage ba Zimbabwe bahuye na ko kubera umuyaga wa El-Niño.
Bagize bati “Iyi mfashanyo ije mu gihe Leta ya Zimbabwe n’abafatanyabikorwa bayo bakomeje kwihutisha gahunda igamije gukemura ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa. Navuga ko iki gikorwa cyo kudushyikiriza ibi bigori kidashyira iherezo ku kintu icyo ari cyo cyose ahubwo gishimangira umubano wacu w’igihe kirekire.”
Ambasaderi James Musoni uhagarariye u Rwanda muri Zimbabwe, yavuze gufasha Zimbabwe mu bihe bikomeye, ari ibintu bisanzwe, avuga ko no mu wa 2019, u Rwanda rwagobotse ubwo icyo gihugu kibasirwaga n’imiyaga ivanze n’imvura.
Ati “Inshuti uyibonera mu makuba.”
Amb. James Musoni yagaragaje ko u Rwanda na Zimbabwe bikomeje kuryoherwa n’umubano wongerewe imbaraga n’ubushake bwa Politiki bw’Abakuru b’Ibihugu byombi.
Yagize ati “Mu kurushaho kwimakaza umubano wacu hamaze gusinywa amasezerano y’ubufatanye arenga 20 kandi amenshi muri yo yatangiye gushyirwa mu ngiro. Ibyo ntibikorerwa gushimangira ubutwererane gusa ahubwo binafasha gufungura amahirwe menshi ari mu bihugu byombi no mu baturage babyo.”
Si ubwa mbere u Rwanda ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo kuko muri Nyakanga 2024, rwahaye Zambia inkunga ya toni 1000 z’ibigori zo gutabara abaturage bagizweho ingaruka n’amapfa.
INZIRA.RW