Igiciro cya litiro ya lisansi mu Rwanda cyiyongereyeho 127 Fr kiba 1.989 Frw.
Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Kugenzura Imikorere y’Inzego zimwe z’imirimo ifitiye Igihugu akamaro, RURA, rwatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli, aho litiro ya lisansi yageze kuri 1.989 Frw, mu gihe iya mazutu ari 1.900 Frw.
Ibi biciro bishya byatangajwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 7 Ugushyingo 2025. Bigomba gukurikizwa mu gihe cy’amezi abiri.
Bisimbuye ibyari byashyizweho muri Nzeri 2025, aho litiro ya lisansi yaguraga 1.862 Frw, mu gihe iya mazutu yari 1.808 Frw. Bivuze ko litiro ya lisansi yiyongereyeho 127 Frw, mu gihe iya mazutu yiyongereyeho 92 Frw.
RURA yatangaje ko “mu rwego rwo guhangana n’ihindagurika ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ku isoko mpuzamahanga, Guverinoma y’u Rwanda ikomeje gucunga neza ububiko bw’ibikomoka kuri peteroli no gushyira mu bikorwa imicungire myiza y’ubukungu muri rusange hagamijwe kurengera abaguzi no kwirinda izamuka rikabije ry’ibiciro.”
Biteganyijwe ko ibi biciro bishya bizatangira kubahirizwa ku wa 8 Ugushyingo 2025.


INZIRA.RW
